Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bashinjwa gukubita no gukomeretsa abaturajye wari umaze igihe afunzwe yakatiwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu ya Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.Urukiko rusanga igihano yahawe yarakimazemo bahita bategeka ko afungurwa,Ndetse na bagenzi be bamwe bakatiwe ibihano bito barekuwe.
Ni isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa kane aho bagombaga kurusoma ku isaha ya 14h:30 ariko rwatinzeho kuko umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha ku isaha ya 16h:20 aho icyumba kiburanisha cyari cyakubise cyuzuye ku mpande z’abaregwa ndetse n’abarega bose bari bitabiriye.
Urukiko rwemeje ko ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke kidahama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Dusabimana Leonidas, Abiyingoma Sylvain na Nsabimana Anaclet
Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Leonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin. Urukiko rwavuze ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.
Ku bw’ibyo ruhanisha Dusabimana Jean Leonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 naho Sebashotsi Gasasira Jean Paul Ahanishwa igifungo cy’amezi 8 n’ihazabu ya miliyoni 5.
Abandi baregwa muri uru rubanza aribo Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni 1 .
Urukiko rwahise rutegeka ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Dusabimana Jean Leonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.
Urukiko rwanategetse kandi ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze
Abaregwa bose bafatanyije basabwe kwishyura indishyi zingana na 1 ,077 ,456 kuri Nyirangaruye Clarisse ,219, 850 kuri Manishimwe Jean Baptiste, n’igihembo cya avoka cy’ibihumbi 500, yose hamwe akaba 1 807 360.
Joseline Uwimana