Seninga Innocent kuri uyu wa kabiri yongeye gusinyana amasezerano na Musanze Fc nk’umutoza wayo mukuru, yasinyiye gutoza iyi kipe ya Musanze FC imyaka ibiri, aho yahawe miliyoni 2 n’igice mu mafaranga y’u Rwanda ya ‘recruitment’ ndetse akazajya ahembwa miriyoni, ariko nawe iyi kipe akazayigeza mu myanya y’imbere nkuko Musamze FC yahoze ari ikipe ikomeye.
Mu masezerano bagiranye na Musanze FC yayemereye ko agomba kuyigeza mu myanya y’imbere, ikindi asabwa ni uko aje kubafasha kubaka ikipe bagura abakinnyi bazifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Seninga kandi nawe yemeza ko Musanze FC ari ikipe nziza ko ibyo asabwa byose yizeye kuzabigeraho.
Yagize ati” mbere na mbere nashimira ko nongeye kugaruka muri iyi kipe, kuba bampisemo rero nanjye icyo nabizeza ni uko tuzakora ibishoboka byose kuko Musanze fc ifite ubuyobozi bwiza nkuko nabibonye kandi harimo n’abankinnyi bamwe nasizemo bakiyirimo ibyo byose bizadufasha kuba ikipe yakwitwara neza bikazadufasha kubaka ikipe nziza kandi irambye tukanizera ko mu mikino itaha tuzaza mu makipe umunani ya mbere”
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide avuga ko uyu mutoza bazanye bamwizeye kandi ko icyo bamwitezeho azagikora kuko ari umuhanga kandi ko bakoranye bamuzi.
Yagize ati”nta mpamvu yo kwirukira mu banyamahanga kuko na hano mu Rwanda hari abatoza babahanga kandi babishoboye, hari benshi badusabaga kuza kuyitoza haba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ariko Seninga ni umutoza w’umuhanga twese turabizi kuko yatoje amakipe atandukanye afite uburambe natwe twizeye ko azadufasha kandi icyo asabwa ntazakinanirwa ni ukuza mu myanya y’imbere hagati y’ine n’umunani kandi twizeye ko tuzafatanya nawe akabigeraho”
Nsanzumuhire Dieudonne ni peresida w’abafana nawe avuga ko kuba babazaniye Seninga bamwishimiye kandi icyo bamwitezeho azagikora kuko na mbere agihari bamukundaga kandi ko yabnafashije ikipe y’abo yari igiye kumanuka akabasiga ku mwanya wa cyenda.
Yagize ati”uyu mutoza nk’abafana turamwishimiye kuko twebwe na mbere twaramukundaga, tuzamushyigikira aho azajya gukina hose tuzajya tuba duhari kuko ni umuhanga naduha intsinzi nicyo abafana dushaka”
Ibindi bitandukanye Seninga azafasha iyi kipe muri iyi minsi ni uko ariwe uje kubafasha kubaka iyi kipe mu kugura abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, kandi akaba ari nawe uzishakira abatoza ba mwungirije
Ni nyuma y’uko yaherukaga gutoza iyi kipe mu mwaka wa 2018 aho yayivuyemo akerekeza mu makipe atandukanye nka Bugesera na Etencelle fc akaba aje mu ikipe ya Musanze FC asimbuye umunyamahanga witwa Adel ibrahim Abderahman.
Seninga akaba ubwo yaherukaga gutoza ikipe ya Musanze yarayizise ku mwanya wa cyenda kuri ubu ikipe ya Musanze ikaba yari ku mwanya wa 12.
Uwimana Joselyne