Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kunoza isuku , hirindwa icyorezo cya Coronavirus , abaturage bo mu midugudu ya Gatorwa, Kabogobogo mu kagari ka Cyabararika n’umudugudu wa Rusagara na Gakoro [Hazwi nko mu Ibereshi] mu kagari ka Mpenge, hose ho mu murenge wa Muhoza ngo babangamiwe no kuba bamaze ibyumweru bitatu batagira amazi.
Abaturage batuye mu mujyi wa Musanze, by’umwihariko abo mu midugudu yavuzwe haruguru ngo babangamiwe no kutagira amazi mu gihe bafite mu mihigo yabo kunoza isuku muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza bahawe yo kugira isuku, hirindwa icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, bakaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune.
Aha ni naho bahera basaba inzego zibishyinzwe kubagezaho amazi meza nkuko bari bayasanganwe muri iyi midugudu yabo dore ko ngo bamaze ibyumweru bigera kuri bitatu batagira amazi, bityo kunoza isuku basabwa bikababera ihurizo.
Ngo ni mu gihe kandi zimwe mu ngamba zafashwe, harimo no gushishikariza abaturage kunoza isuku kandi bakaguma mu ngo zabo kandi bagomba kujya gushaka amazi hirya no hino mu yindi midugudu ya kure yabo, rimwe na rimwe bakifashisha isoko ya Mpenge aho usanga habyiganira abantu benshi harimo n’abana.
Ibintu abaturage bafitiye impungenge ko bashobora kuhandurira icyorezo cya Coronavirus kandi aricyo kibahangayikishije.
Aba baturage, bavuga ko gusabwa kwirirwa mu ngo zabo kubera iki cyorezo byatumye hahinduka byinshi kuko ngo abana bari ku ishuri bagarutse mungo iwabo, abakozi birirwaga mu mirimo itandukanye hirya y’ingo zabo nabo bakaba birirwa mu rugo ari nabyo bishobora kongera isuku nke kubera kubura amazi cyane cyane abafite nk’ubwiherero bwo mu nzu bo ngo ni ikindi kibazo cyihariye.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Gatorwa, Kabogobogo , Rusagara na Gakoro baganiriye na Rwandatribune.com bavuga ko bari mu nzira nziza yo kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi ariko bagakomwa mu nkokora no kubura amazi yo soko y’ubuzima.
Ashimari ni umubyeyi usanzwe akoresha umugezi uzwi nk’uw’ubudehe mu mudugudu wa Gatorwa. Aganira na Rwandatribune.com yavuze ko isuku yabaye nke cyane ko ngo amaze igihe kirekire atavomesha , bityo agasaba ko ayo mazi yakorwa ubuzima bugakomeza n’impungenge bafite zo kwandura icyorezo cya Coronavirus zigashira.
Aragira ati “ Uko utubona uku tumaze ibyumweru bitatu (3), tutagira amazi haba hano ku ivomero ry’ubudehe ndetse no mu ngo zacu. Impungenge dufite nuko abana bacu bajya kuvoma ku isoko ya Mpenge epfo iyo. Ukugenda kwabo no kugaruka kwabo, nibyo biduteye impungenge cyane cyane muri ibi bihe tugezemo byo kwirinda kwegerana n’abantu benshi kandi aho muri Mpenge bajya kuvoma ariho iyo midugudu yose ihurira. Ese ubwo uwajyayo yanduye Coronavirus , ntiyakwanduza abandi nabo bakaza kwanduza abasigaye mu rugo? Ubwo se bikomeje gutya , twakwirinda dute iki cyorezo batubwira nta mazi koko?”
Ni mu gihe mugenzi we Hakizimana Ramadhan yatangarije Rwandatribune.com ko buri gihe uyu mudugudu wabo wa Gatorwa ukunda kubura amazi ndetse ngo rimwe na rimwe bakabaha n’inyemezabwishyu (Facture) kandi batarigeze bavoma ngo ari nazo mpungenge bafite.
Gusa ngo kubura amazi mu byumweru bitatu bishize nk’uko yabyumvise ngo bishobora kuba byaratewe n’imihanda iri gukorwa ngo nubwo nayo ikenewe ariko icy’ibanze ni amazi.
Yagize ati “ Imihanda ni ibikorwa remezo kandi nayo turayikeneye ariko na none ntiwasenya imiyoboro y’amazi ngo uri kubaka imihanda.Gusa numva umuhanda waza wunganira amazi kuko amazi niyo soko y’ubuzima.
Yakomeje agira ati “Nk’ubu turi mu bihe bibi byo kwirinda icyorezo gihangayikishije isi n’igihugu cyacu kirimo kandi ku cyirinda ni ukugira isuku. Twagira isuku gute nta mazi? Ababishizwe nibaduhe amazi, tunoze isuku twirinda icyo kinyagwa ngo Coronavirus.”
Murekatete Leoncie nawe ni umubyeyi utuye mu mudugudu wa Kabogobogo uvuga ko kubona amazi ari uko bagiye muri Mpenge bibangamiye muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus , dore ko akenshi boherezayo abana , bagerayo bakabanza bakikinira , bagatinda , bakagaruka igicuku. Ibintu ngo bibatera ubwoba.
Aragira ati “ Kuva batangira gukora iyi mihanda , ntitwongeye kubona amazi. Kutubwira rero ngo nitube mu rugo twirinde icyorezo cya Coronavirus kandi abana bacu bagiye muri Mpenge , dutegereje ko bagaruka , ntituba dutekanye. Turasaba ko bakongera bakaduha amazi , tugahama mu ngo zacu n’abana bacu.”
Impamvu y’ibura ry’amazi muri iyi midugudu ishingiye kuki? Ese byakemuka gute?
Mu gusesengura iki kibazo no kumenya byimbitse impamvu z’ibura ry’amazi muri iyi midugudu igera kuri ine mu mujyi wa Musanze, Rwandatribune.com yaganiriye n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura ( WASAC) mu karere ka Musanze Bwana Ndayambaje Clement, ayitangariza ko byatewe n’ikorwa ry’imihanda muri uyu mujyi wa Musanze.
Yagize ati “ Nka WASAC , ntacyo twabikoraho mu buryo bwihuse ahubwo ko ikibazo cyatewe na Kampani(Company ) ikora imihanda izwi nka NPD yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze yo gukora iyi mihanda ari nayo yangije amatiyo y’amazi bityo ,tugasaba ko bagura ayo matiyo , abaturage bakabona amazi uko byari bisanzwe. Dukomeje kwegera ubuyobozi ngo bugure ayo matiyo vuba natwe dukore ibyo tugomba gukora.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine mu kiganiro yagiranye kuri Telefoni ye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com yavuze ko ikibazo kizwi kandi ko gihangayikishije inzego zose ku buryo mu minsi itarambiranye kizaba cyakemutse.
Yagize ati “ Nibyo ikorwa ry’imihanda ryangije ibikorwa remezo by’amazi ariko Ikibazo, twakigize icyacu, tukaba turi kugikurikirana dufatanije n’inzego zitandukanye zirimo NPD ari nayo iri kudukorera iyo mihanda, ikigo cy’igihugu cy’isuku n’isukura (WASAC), ba rwiyemezamirimo n’izindi nzego dusangiye kukirangiza vuba. Icyo tugamije nuko byibuze mu minsi mike ishoboka, amazi yaba yegerejwe abaturage ku buryo ikibazo cy’isuku nke cyakemuka , ntihagire umuturage uhura n’icyorezo cya Coronavirus kubera isuku nke.”
Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi 6, ufatwa nk’uwa kabiri mu gihugu nyuma y’umujyi wa Kigali. Akaba ari umujyi ukura umunsi ku wundi, bityo ibikorwa remezo nabyo bikiyongera akaba aribyo biza byangiza ibihari ariko nabyo bikongera bigasanwa muri gahunda yo kunoza umujyi.
SETORA Janvier