Abaturage bo mu midugudu ya Kavumu na Mugara mu kagari ka Kigombe , umurenge wa Muhoza barasaba inzego z’ubuyobozi kubakemurira ikibazo cy’amazi kibugarije.
Bavuga ko bakoresha amazi y’ibirohwa bavoma mu binogo hirya no hino ari nabo bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo uburwayi bw’inzoka , isuku nke n’ibindi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza buvuga ko ikibazo bukizi gusa ngo bashonje bahishiwe kuko ikibazo cyatangiye kuvugutirwa umuti ku buryo mu gihe kitarambiranye bazaba babonye amazi meza.
Abaturage b’akagari ka Ruhengeri , umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza byo ntandaro y’uburwayi bw’inzoka cyane ku bana kandi ngo uretse n’uburwayi ngo ntibabasha no kunoza isuku.
Bavuga ko bayabeshywe amazi meza ubugira kensi n’ubuyobozi butandukanye uko bwagiye busimburana ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umusaza Mwambutsa Emmanuel w’imyaka 69 niwe wafukuye ivomo munsi y’urutare ari naho abaturage bavoma amazi y’ibiziba bifashisha umunsi ku wundi.
Aragira ati “Dore nahoze ntuye aha noneho mbonye nta mazi mfukura aha munsi y’urutare mpabona amazi ari nayo abaturage bo muri uyu mudugudu bakoresha igihe cy’imvura naho igihe cy’izuba tuijya kuvoma uruzi rwa Mukungwa. Niyo tunywa ndetse tukanayakoresha n’amasuku, tugasaba ubuyobozi ko bwatwegereza amazi meza.”
Mugenzi we Niyotwizera Beline avuga ko nta yandi mahitamo bafite kubijyanye n’amazi yo gukoresha mu rugo aho agira ati “Tuje kuvoma aya mazi ngo tujye kuyatekesha kuko nta handi tuvoma uretse aha kuko kuva na vuka ntahandi nzi havomwa amazi kandi hari n’abayanywa adatse kubera kubura n’inkwi , tukifuza ko twagezwaho amazi meza kuko aya adutera inzoka n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.”
Baganira n’umunyamakuru wa Rwandatribune , aba baturage barasaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka nabo bakabona amazi meza , bagaca ukubiri n’ingaruka mbi zibageraho kubera kutagira amazi meza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre avuga ko ikibazo bakizi koko kandi ko cyakorewe ubuvugizi , agahamya ko mu minsi itarambiranye aba baturage bazaba bafite amazi meza aho mu mvugo ye yivugiye ko bashonje bahishiwe.
Aragira ati “Mu murenge wa Muhoza dufite imidugudu itatu itagira amazi ariyo Gasanze , Kavumu na Mugara yose yo mu kagari ka Ruhengeri ariko twakoze ubuvugizi ku karere ari nayo mpamvu imirimo yatangiye gukorwa kuko ku musozi wa Cyabararika harubakwa ikigega kinini kizatanga amazi mu mudugudu wa Gasanze na Kavumu mu gihe n’ikigega kiri ku musozi wa Nyamagumba kiri kwagurwa kugira ngo kizatange amazi mu mudugudu wa Mugara.
Ikibazo cyabo kirazwi gusa icyo twasaba nuko bakwihangana kuko bashonje bahishiwe.”
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre , abajijwe n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com igihe ntarengwa cyo kugeza amazi meza kuri aba baturage yasubije ko nta tariki yatanga gusa arabizeza ko bizakorwa vuba.
Aho yakomeje agira ati “ Itariki ntarengwa ntayo natanga gusa icyo nzi cyo ni uko byatangiye ariko ntabwo nzi ngo bizafata umwaka cyangwa amezi atandatu , gusa ikiriho nuko byakwihutishwa cyane ko akarere kacu kahagurukiye isuku n’isukura kandi nta mazi meza nta suku niyo mpamvu bigomba gukorwa vuba.”
Nkuko bitangazwa n’umunyamabsanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre ngo si iyi midugudu ya Kavumu na Mugara yonyine itagira amazi ahubwo ngo hari n’undi mudugudu wa Gasanze nawo utagira amazi meza.
Gusa ngo imirimo yaratangiye muri uyu mudugudu kandi ngo umuyobopro uzakomeza mu mudugudu wa Kavumu mu gihe undi muyoboro uzageza amazi meza muri Mugara uzaturuka ku kigega cya Nyamagumba kandi ko bizakorwa mu gihe kitarambiranye.
IRASUBIZA Janvier.