Umubyeyi witwa Bazubafite Flavia wo mu mudugudu wa Kinkware, akagari ka Bikara , umurenge wa Nkotsi ararira ayo kwarika kubera kwigarika ko yahaye umuhungu we Ndayisaba Daniel isambu iherereye mu mudugudu wavuzwe haruguru nk’ umunani w’umwana nkuko n’abandi bana bawuhawe.
Ni amakimbirane yatangiye mu muryango nyuma y’aho Ndayisaba Daniel ahawe isambu iherereye mu mu mudugudu wa Kinkware , akagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ahawe isambu n’umubyeyi we Bazubafite Flaviayo guturamo kuko uyu mwana we Ndayisaba Daniel yaramaze gushinga urugo.
Akimara kubaka mu isambu ye yahawe nk’umwana mu muryango , Ndayisaba Daniel abyumvikanyeho n’uwo bashakanye Masengesho Pascasie bifuje kwegera akazi kuko uyu Ndayisaba Daniel akorera mu mujyi wa Musanze ariko bimusaba kugurisha urugo rwe kugira ngo agure ahandi.
Ni muri urwo rwego uwitwa Munyambyiruke Emmanuel yabaguriye bakamuha n’icyangombwa cy’ubutaka cya burundu gifite UPI 4/03/11/01/440 kibaruweho Ndayisaba Daniel n’umugore we Masengesho Pascasie.
Nyuma y’igihe gito Munyambyiruke Emmanuel aguze, yaje kumeneshwa mu mutungo we kuko Bazibafite Flavia yayimukuyemo nkuko Me Kavuyekure Dieudonné , umwunganizi mu mategeko wa Munyambyiruke Emmanuel yabibwiye urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ubwo rwaburanishaga uru rubanza kuwa 21/09/2021.
Mu kwisobanura mu rukiko , umwunganizi wa Bazirufite Flavia yari yabwiye urukiko ko umukiriya we atigeze aha umunani umuhungu we ko n’icya ngombwa cy’ubutaka agaragariza urukiko ari igihimbano mu gihe umuhungu we Ndayisaba Daniel yabwiye urukiko ko yagihawe n’umubyeyi we ubwo yahaga na mukuru wabo kandi umuryango wose wari uhari ukanabisinyira.
Ahawe umwanya umwunganizi mu mategeko wa Munyembyiruke Emmanuel , Me Kavuyekure Dieudonné yabwiye urukiko ko ubwo bihakanye umukiriya we nk’umuntu waguze mu buryo bwemewe n’amategeko , akubaka bareba ndetse no kugurisha ibye akabigurisha ku mugaragaro , nta makosa yakoze ahubwo ko ababashoye mu manza bazabibazwa n’urukiko, bityo bakishyura umukiriya we Munyambyiruke Emmanuel ubukode bw’inzu arimo umwaka wose ndetse bakamuha n’ indishyi z’imbonezamusaruro kuko isambu n’inzu byose byigaruriwe n’abamumenesheje.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24/09/2021, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwasomye urubanza ku mugaragaro mu myanzuro Perezida w’iburanisha yasomye yemeza ko ikirego cya Bazubafite nta shingiro gifite ahubwo ko hari ibyo agomba kubazwa n’indishyi aho rwagize ruti “ Ikirego cya Bazubafite Flavia nta shingiro gifite ariyo mpamvu rutegetse Bazubafite Flavia gusubiza Munyambyiruke Emmanuel umutungo we kandi ukandukurwa kuri Ndayisaba Emmanuel n’umugore we Mesengesho Pascasie ahubwo ukandikwa kuri Munyambyiruke Emmanuel n’umugore we Nyirambonizana Adelphine , guha umuhungu we Ndayisaba Daniel ibihumbi ijana ( 100.000 frw) by’indishyi zo kumushora mu manza, kwishyura amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) y’igihembo cya Avoka , guha Munyambyiruke Emmanuel indishyi z’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250.000 frw) y’indishyi, ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw) yo kumushora mu manza n’ibihumbi icumi (10.000 frw) y’igarama y’urubanza yatanze.”
Wakwibaza uti “ Ese iki cyemezo cy’urukiko cyakiriwe gute n’abo bireba cyangwa se n’abakurikiranye urubanza?”
Rwandatribune.com yaganiriye na Ndayisaba Daniel warumaze kubona insinzi ku mubyeyi we , avuga ko yishimiye imikirize ku ruhande rumwe ariko kandi ku rundi ruhande akaba ababajwe nuko amabwire yamuteranije na nyina ariko ko bagiye kwiyunga.
Agira ati “ Nta kintu mfa n’umubyeyi wanjye kuko 50% by’ibyo yishyiramo abishyirwamo n’abo twasangiye ibere. Gusa nubwo nsinze umubyeyi wanjye , nta cyivugo kirimo ahubwo harimo inyigisho ari nayo mpamvu ngiye kumwegera nkamwumvisha ko ibyo bamushutse atari byo ndetse n’abamushutse ngo andege ko atampaye mbegere kugira ngo twongere tubane nk’umuryango kuko dukomeje gutya, twaba duhemukira abatuvukaho. Ikindi nuko nasaba indi miryango imeze nk’uyu wacu kureka aya makimbirane kuko ariyo azana umukene mu muryango kuko imanza ntizungura ahubwo zirakenesha.”
Kamugisha Laurent ni umwe mu baturanyi wakurikiranye aya makimbirane kuva agitangira. Yabwiye Rwandatribune.com ko urukiko rwararamye rugashyira mu gaciro ku mpano ariko ku ndishyi rukaba rwahengamye.
Yagize ati “ Ntuye mu mudugudu wa Kinkware ariko twishimiye imikirize y’urubanza kuko natwe twabyinjiyemo, dusaba Bazubafite Flavia kuva mu mutungo w’abandi arabyanga ahubwo aba ari nawe utanga ikirego kandi umuhungu we n’umukazana we baragurishije ibyabo. Urukiko rwakoresheje ukuri kuko ntawe ugurisha ibye ngo agishe inama uwo batabisangiye. Kuba Ndayisaba Daniel n’umugore we bariyumvikaniye, nta wundi ugomba kubyitambika imbere. Ahubwo Munyambyiruke yarenganiye mu ndishyi kuko umwaka wose umuntu akubereye mu nzu atakwishyura ahinga isambu yawe , ntoyakagombye gucibwa indishyi zingana kuriya.”
Munyambyiruke Emmanuel waguze na Ndayisaba Daniel we yabwiye Rwandatribune.com ko yishimiye gusubizwa isambu ye ariko ko atishimiye indishyi yagenewe kuko yahombye amafaranga menshi kuyo urukiko rwamugeneye , gusa ngo arabiganizaho umwunganizi we mu mategeko barebe ko bajuririra iki cyemezo ku ndishyi .
Yagize ati “ Ndishimye peee!! Urukiko runshubije umutungo wanjye nari narameneshejwemo ariko sinashimishijwe n’indishyi nagenewe n’urukiko kuko natakaje amafaranga menshi harimo n’ayo nishyuriye mushiki wa Ndayisaba kuri Banki kugira ngo mpabwe icyangombwa cye cya burundu yari yaratije mushiki we ngo agifatireho inguzanyo. Gusa nta kindi navuga kubijyanye no kubijuririra ntaravugana n’umwunganizi wanjye mu mategeko niba twajurira cyangwa twabireka.”
Setora Janvier