Mu bitaro bya Ruhengeri mu kare ka Musanze haravugwa inkuru y’akababaro y’ urupfu rw’umugore w’imyaka 31 witwa Ihirwe Isabelle warutuye mu mudugudu wa Bukane,akagari ka Cyabagarura, mu murenge wa Musanze wapfuye abyara kuri uyu wa gatatu ,tariki ya 25 Kanama 2021 mu bitaro Ruhengeri.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com ngo n’uko uyu mugore washakanye na Izabayo Marcel ngo yageze mu bitaro ku cyumweru, tariki 22 Kanama 2021 ariko ntiyahabwa serivisi ahubwo ngo yizezwa kubagwa bukeye, kuwa mbere , tariki 23 Kanama 2021 ariko birangira atabazwe kuko no Kuwa Kabiri ntacyo yakorewe ahubwo kuwa gatatu ,tariki ya 25 Kanama 2021nibwo yabazwe ariko ku bwo kumutinza yari yamaze kuzahara kuko yabyajwe Umwana yananiwe ndetse anahita ashyirwa ku byuma bimwongerera umwuka bizwi nka Bomboni.
Mu gushakaka kumenya neza niba koko uyu mugore Ihirwe Isabelle yararangaranwe nkuko bivugwa n’abari bahari, Rwandatribune.com yaganiriye n’umugabo we Izabayo Marcel Maze ahamya ko umugore we yarinze kubura ubuzima abyara kubera kumurangarana.
Agira ati” Umugore wanjye namwijyaniye kwa muganga ari ku cyumweru , tariki ya 22/08/2021 ariko bamuha gahunda (Rendez-vous) yo kumubaga bukeye kuwa mbere,tariki ya 23/08/2021 ariko birangira batamubaze kuko bwarakeye , bamupimye, bamusangamo icyorezo cya Covid-19 , biba ngombwa ko bamujyana mu cyumba cyihariye/ cy’umuhezo(Chambre d’isollemment).
Yakomeje agira ati “Akigezwa muri icyo cyumba kuko nari ndi kumwe nabo, twasasanze icyo cyumba nta suku irimo kuko cyarimo umwanda w’ibikoresho byari byakoreshejwe kubari bakivuyemo birimo udupfukantoki (gants), udupfukamunwa, inshinge n’ibindi. Mbibwiye muganga, ansubiza nabi ngo ntabwo ari umukozi w’isuku (Travailleur) ndetse ko n’itaburiya/umwenda w’akazi utamukwira ko ategereza uwo uri bukwire uza kumusimbura akaba ariwe umuha serivisi. Ubwo bahakoze isuku, turahategereza kugeza bukeye kuwa kabiri, tariki ya 24/08/2021. Mu gitondo bongeye kumuteguza ngo ajye mu cyumba babyarizamo (salle d’opération) ngo bamukorere. Tukigerayo, bataramukorera, baratubwiye ngo habonetse ikindi kibazo (cas) yihutirwa ngo nitwihangane. Twarabyubahirije ariko birangira bamuhaye indi gahunda kuwa gatatu, tariki ya 25/08/2021 aribwo bamubaze ariko birangira yitabye Imana mu gihe umwana akiri kuri bya byuma bimwongerera umwuka. Turasaba kurenganurwa, tugahabwa ubutabera ababigizemo uruhare bakabihanirwa.”
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Philbert yabwiye Rwandatribune.com ko uyu murwayi atigeze arangaranwa ahubwo ko byatewe n’akazi kenshi.
Agira ati” Nibyo koko, uyu mugore yahawe gahunda yo kubagwa ubugira gatatu ariko yabazwe ku nshuro ya gatatu kuko ubwa mbere n’ubwa kabiri twahuye n’ibindi bibazo (abarwayi) bihutirwa aba aribo tubanza gukorera. Twamugezeho yananiwe ariko nawe uwari kukugira umuganga ntiwari guhera kuri uyu witabye Imana kuko twabonaga abo bandi aribo barembye. Ni ubwo yburyo yaducitsemo.”
Ku kibazo cy’uko umwana ameze Dr.Muhire Philbert yabwiye Rwandatribune.com ko nta kibazo afite.
Agira ati” Umwana twamushyize ku byuma bimwongerera umwuka kandi ejo tumusura , twasanze nta kibazo afite uretse ko ntacyo yari yakariye kuko yaragitunzwe na serumu.Gusa, umuganga ushinzwe gukurikirana abana yatwijeje ko nta kibazo afite gikomeye.Turacyamukurikirana.”
Dukora iyi nkuru, hari hagitegerejwe ko abaganga bo mu bitaro bya Kacyiru baza gukorera umurambo isuzuma kuko ba nyiri umuntu witabye Imana batanze ikirego mu rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
SETORA Janvier
Kubyariza mubitaro bya Ruhengeri ni ukugusha ishyano, umwanda wo si ikintu cyo gutindaho muri biriya bitaro, kuko hari igihe ubona n’agatambaro bashyize k’umugore basuzuma uko umwana ameze munda ukabona ako gatambaro kariho ibizinga by’amaraso.
Kuvuga ngo bagize akazi kenshi ntabwo byumvikana. Akazi kenshi karuta umubyeyi uri ku nda se ni akahe?
Muri biriya bitaro batanga service mbi zirimo gutuka abarwayi n’abarwaza, kurangarana abarwayi. Yewe nta warubara.
Ikindi kandi iyo wageze muri biriya bitaro ntabwo baguha transfer ku buryo bworoshye. Naho ibyo umuyobozi w’ ibitaro avuga nta shingiro bifite. Ni bya bindi byo kuvuga ngo yumvikanishe ko muri institution ayoboye hadashyirwaho icyashya.
Ubundi hafi ya Ruhengeri hospital hari izindi hospitals nka Shyira, Gatonde, Butaro na Nemba. Rero, iyo baza kubona bafite akazi kenshi bari kumwohereza kuri imwe muri izo hospitals zibegereye.
Ubundi twebwe abivuriza ku bitaro bya Ruhengeri twamaze kuhazinukwa.
Uriya muryango uhabwe ubutabera. Gusa birababaje?????
Rwose ibitaro bya Ruhengeri birakabije mu kurangarana abarwayi bitwaza ko hari abihutirwa kurusha abandi kdi ari ukubeshya ahubwo ari ikimenyane cyabokamwe gusa. Nigute umuntu umuha rendez vous inshuro eshatu kdi ari ku bise ndetse ari no mu bitaro?
Hari benshi bapfa ariko bitewe nuko ntacyo bakora bakihangana bagaceceka. Rwose MINISANTE ikurikirane ibi bibazo bibera hariya muri hopital kuko si ubwa mbere bivuzwe ariko nta gikorwa. Abaganga bitwaza abarwayi benshi ariko ni uburangare n’agasuzuguro.
Ikibababaje ni uko rwa rugaga rwabo rurabarengera ntihagire igikorwa.
Rwose uwo mugabo ahabwe ubutabera nubwo butamugarurira umugore we wigendeye.
Ubutabera burakenewe kuko Ruhengeri Hospital ihora igaragaramo amakosa akomeye nk’ayo. Ahubwo nuko usanga ababishinzwe na bo batagira icyo babikoraho. Uzi kubona umubyeyi ageze igihe cyo kubagwa hakiyongeraho iminsi 3 ngo ategereze? Birababaje abo baganga bakurikiranwe