Umusaza w’imyaka 60 y’amavuko wakoraga akazi ko kurinda izamu, bamusanze ku Biro by’Akagari ka Kabeza ko muri Musanze, yahapfiriye.
Umurambo w’uyu musaza wabonywe n’umukozi ushinzwe gukora amasuku wazindukiye mu kazi n’ibisanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nyakanga 2022, agasanga uyu musaza yapfuye yavuye amaraso.
Uyu mukozi ushinzwe gukora amasuku witwa Manishimwe Charlotte wageze ku kazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, avuga ko yafashe itoroshi akamurika akabona umuntu uryamye ariko akabona yaviriranye, ahita abona ari uyu musaza bakundaga kwita Barata.
Ati “Namuhamagaye ntiyitaba noneho nihutira gutabaza umusekirite wo ku Murenge-SACCO na we arahagera n’abandi bagenda babimenya batyo.”
Manishimwe Charlotte yavuze ko bahise babimenyesha ubuyobozi na bwo bukihutira kuhagera, inzego zishinzwe iperereza zigahita zitangira no kurikora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko uyu musaza ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.
Yagize ati “Bishoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye.”
Umurambo wa nyakwigendera, nta gikomere bawusanganye ahubwo yari afite amaraso ku munwa, wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.
RWANDATRIBUNE.COM