Mukayiranga Anne Marie w’imyaka 24 wigaga mu mwaka wa 3 wa kaminuza ya CAVM bivugwa ko yiyahuye kuko yasize asezeye abo biganaga avuga ko arambiwe kwangwa n’imiryango kuko mu butumwa yanditse avuga ko umuryango we wamuteze bigatuma arwara.
Uyu mwana w’umukobwa bavuga ko ababyeyi be batuye mu karere ka Kicukiro bivugwa ko yaramaze igihe afite ibibazo byo kuba abamubyaye baramuteze akajya asara bityo akaba yararambiwe kubaho muri ubwo buzima bituma afata umwanzuro wo kugana Mukungwa abeshya uwo barikumwe ko agiye koga ibirenge.
Umwe mubo bari kumwe witwa Solange Ukunzwenimana avuga ko yamuhamagaye amubwira ko avuye Kigali aje kumusura ko yari amukumbuye, undi nawe amubwira ko ari karibu ntakibazo, akihagera atangira kumubwira iby’akababaro ke.
Yagize ati”yaje kundeba ambwira ko aje ndamwemerera ahageze ambwira ko afite ibibazo kandi ko kubyihanganira byamunaniye, mubwira ko agomba kwihangana kuko twamusengera agakira ibisazi n’ibindi bikazakemuka arabinyemerera ndamuherekeza tugeze kuri Mukungwa ambwira ko ashaka koga ibirenge ndamubuza arambwira ngo ntiyajyenda asa nabi ndamureka abanza mu maso mbona aratinze mubajije arambwira ngo araje mbona yambuye inkweto mperuka yunamye yoga ibirenge nongeye gukebuka mbona yiroshemo mvuza induru ngo bantabare bamurohore, akigeramo mbura untabara arinda arenga”
Nsengabihe Peter wasenganaga nawe avuga ko uyu mwana yagiraga ikibazo kuko yakundaga kubabwira ko imiryango imwanga ariko ntasobanure niba ari ababyeyi be.
Yagize ati”mu by’ukuri uyu mwana yarafite ababyeyi bose ariko ntawari kumenya niba koko aribo babanaga gusa yakundaga kuvuga ko ababyeyi be bamuteze bityo bihora bimugiraho ingaruka kuko ajya arwara akitura hasi, mbese yagiraga ibibazo byinshi ku buryo bari baranamusabiye kujya yibera mu kigo kuko yaje aturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye muri 2018.
Mbere ho y’uko yiyahura rero yampaye ubutumwa bwo kudusezera ko urugendo rwe rwo ku isi rurangiriye aha kandi ko abanyeshuri basenganaga ndetse n’ikigo ko aribo bagomba kumushyingura ko ntawundi ubyemerewe wo mu muryango we”.
Karara Alex umwe mu bayobozi b’iri shuri, uyu mukobwa yigagaho nawe wari waje gutabara avuga ko nabo bumvise ayo makuru bakaza kureba niba koko ari uwabo.
Yagize ati”twaje kureba ko uwo bavuze wiyahuye ari uwacu twasanze ariwe koko kuko yasize agakapa karimo ibyangombwa ndetse n’ubutumwa yasize yanditse nabwo buremeza ko ariwe. Dutegereje rero ko police idufasha tukaba twabona umurambo ”
Ubuyobozi bwa Police ishami rya Muhoza buvuga ko bugikurikirana aya makuru kuko butarabona umurambo kandi ko ugishakishwa baza gutanga amakuru nyuma.
Mu butumwa yagiye yoherereza abantu Mukayiranga Anne Marie kuri terefone ingendanwa yanditse abasezeraho ababwira ko arambiwe kuba mu isi kandi ko urugendo rwe rwo kuba ku isi arushoje aha avuga ko agomba kuzashyingurwa n’abanyeshuri basenganaga kandi bakazafatanya n’ikigo yigagamo kuko aribo babyeyi azi bamugiriye akamaro.
Uwimana Joselyne