Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard uregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda, uyu munsi yaburanye ubujurire bwe asaba ko bamurekure akaburana ari hanze kuko ibimenyetso abashinjacyaha batanze nta shingiro bifite,igikomeye kikaba gutegereza umwana akavuka bakazapima ADN basanga umwana ari uwe bakaba aribyo bashingirsho bamufunga.
Ku isaha y’isacyenda nibwo urubanza rwari rutangiye,Padiri Dukuzumuremyi mu mpuzankano y’abafungwa yarageze imbere y’iburanaisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo anisobanura ku byaha aregwa.
Padiri Dukuzumuremyi yavuze ko nta butabera yahawe mu Rukiko rw’ibanze rwa Musanze rwemeje ko akurikiranwa afunze mu gihe we yasabaga kurekurwa akazajya yitaba ari hanze.
Yagarutse ku bishingirwaho ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana aho yavuze ko kuba muganga yaramusuzumye agasanga atwite bidahagije kwemeza ko ariwe wamusambanyije.
Ngo icyo si ikimenyetso cyagenderwaho n’urukiko rukemeza ko afungwa kuko kuba muganga yaremeje ko uriya mwana atwite bidahita bivuga ko ari we wamuteye inda.
Yasabye ko inzego z’ubutabera zategereza uriya mwana akazabyara ubundi hagakorwa isuzuma rya gihanga (DNA) bakareba niba koko uriya mwana ari uwe.
Umwunganizi wa Padiri Dukuzumuremyi we avuga ko isuzuma rya muganga ryo ku wa 01 Gicurasi 2020 ryagaragaje ko uriya mwana atwite inda y’amezi atanu n’iminsi 15 nyamara baravuze ko Padiri yamusambanyije tariki ya 19 Ukwakira 2019 bityo ko n’iyo yaba yaramusambanyije koko haba hashize amezi agera muri arindwi.
Yavuze kandi ko uriya mwana w’umukobwa yavuze ko Padiri asiramuye nyamara muganga yaragaragaje ko adasiramuye bityo ko ibivugwa n’uriya mukobwa ari ibinyoma kuko ataryamana n’umuntu inshuro enye nk’uko abivuga atarabona ko igitsina cye gisiramuye.
Ikindi kimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bwemeza ko yari afitanye umubano wihariye n’uriya mwana w’umukobwa, ngo ni ukuba hari amafaranga ibihumbi 130 yahamuhaye.
Undi munyamategeko wunganira Padiri Dukuzumuremyi avuga ko ayo mafaranga atari Padiri wayamuhaye ahubwo ko ari impano ya Caritas yahaga uriya mukobwa, akavuga ko iki atari ikimenyetso cyari gufatwa nk’impamvu ikomeye ituma uregwa akekwa ko yakoze kiriya cyaha ashinjwa ahubwo ko hari gushingirwa ku bimenyetso bifitanye isano na cyo.
Uyu munyamategeko avuga kandi ko bakwiriye kureka umukiriya wabo agafungurwa akaburana ari hanze kuko yatanga ingwate ariko akarekurwa.Aha,banagaragaje umwishingizi we, umucuruzi ukomeye ufite ikigo gitwara abagenzi cya Kigali Coach ndetse n’imodoka yo mu bwoko bwa Ranger lover ifite agaciro ka miliyoni 50.
Umushinjacyaha wagarukaga ku bimenyetso byagarutsweho muri uru rubanza, yavuze ko kuba uruhande ruhakana ko uregwa adasiramuye nyamara umukobwa yaravuze ko asiranye; bitaba impamvu yo kumushinjura kuko uriya mukobwa na we yashobora kwibeshya.
Umushinjacyaha yavuze ko uriya mwana w’umukobwa yivugiye ko yasambanyijwe na Padiri inshuro enye ariko ko atashoboraga kumenya neza niba asiramuye cyangwa adasiramuye kuko iyo igitsina cy’umugabo cyafashe umurego umuntu atamenya ko gisiramuye cyangwa kidasiramuye.
Aha,uwunganira Padiri yagize ati “Ntibishoboka ko waryamana n’umuntu inshuro enye ngo ubure kumenya imiterere y’igitsina cye.”
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko umukobwa yiyemereye ko azi neza icyumba cya padiri ku buryo ntawashidikanya ko yamusambanyije koko.
Uruhande rw’uregwa ruvuga ko kuba uriya mwana yamenya imiterere y’icyumba cya Padiri atari igitangaza kuko hari umukozi wo kwa Padiri witwa Diane ukunze kumena amabanga yo muri kiriya kigo cy’abapadiri.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyashingiweho n’umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Musanze bifite ishingiro ndetse ko yemeje ko uregwa akurikiranwa afunze kugira ngo ubutabera buzakomeze kumubonera igihe cyose bumukenereye.
UWIMANA Joseline