Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Leonard uregwa gusambanya umwana w’imyaka 17 akamutera inda arekurwa by’agateganyo.
Icyemezo cy’urukiko kigena ko padiri arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu gihe cy’amezi atandatu.
Ku itariki ya 11 Kanam 2020 nibwo padiri Dukuzumuremyi yatawe muri yombi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB.
Aburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa mur rukiko rwisumbuye rwa Musanze,Padiri yavuze ko nta butabera yahawe mu Rukiko rw’ibanze rwa Musanze rwemeje ko akurikiranwa afunze mu gihe we yasabaga kurekurwa akazajya yitaba ari hanze.
Yagarutse ku bishingirwaho ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana aho yavuze ko kuba muganga yaramusuzumye agasanga atwite bidahagije kwemeza ko ariwe wamusambanyije.
Ngo icyo si ikimenyetso cyagenderwaho n’urukiko rukemeza ko afungwa kuko kuba muganga yaremeje ko uriya mwana atwite bidahita bivuga ko ari we wamuteye inda.
Yasabye ko inzego z’ubutabera zategereza uriya mwana akazabyara ubundi hagakorwa isuzuma rya gihanga (DNA) bakareba niba koko uriya mwana ari uwe.
Ku bijyanye no kuba abunganira umwana uvuga ko yasambanyijwe na Padiri watanze ikimenyetso avuga ko igitsina cye gisiramuye kandi padiri we avuga ko kidasiramuye baravuze ko ari ukwibeshya kuko ari umwana,urukiko rwavuze ko bigaragaza ugukekeranya,ngo iyo aza kuba atazi imiterere y’igitsina gisiramuye n’ikidasiramuye yari kubyihorera.
Urukiko kandi rwashingiye ku kuba umwana uvuga ko yasambanyijwe na padiri yarabwiye nyina ko inda yayitewe n’umusore ukomoka mu ntara y’Amajyepfo mbere y’uko ayishinja Padiri.
Ku ngingo y’amafaranga umukobwa avuga yahawe na padiri nk’ikimenyetso cy’umubano udasanzwe bari bafitanye,urukiko rwavuze ko nta shingiro bifite kuko inyandiko zigaragaza ko yayahawe na Paruwasi.
Urukiko rushingiye kuri ibyo n’ibindi rwasanze ubujurire bwa padiri Dukuzumuremyi bufite ishingiro rwanzura ko arekurwa by’agateganyo akajya yitaba igihe cyose urukiko rumukeneye.
UMUKOBWA Aisha