Ahagana saa tatu zo kuwa Gatandatu ushize nibwo umwana wabaga mu mu Mudugudu wa Gatare Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze yajyanye na begenzi be ku kiyaga cya Ruhondo bagerageza koga we agahita arohama
Bivugwa ko uyu mwana wigaga ku rwunge rw’amashuri rwa Karwasa yajyane na mugenzi we umuruta, yoba atangiye koga nawe akamukirikira mu kiyaga ari nabwo yahise arohama kuko atari asanzwe azi koga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera ukora kuri iki kiyaga ari naho umurambo w’uyyu mwana wabonetse ureremba Twagirimana Edouard yabwiye Igihe ko yihanganishije uyu muryango wabuze umwana asaba ababyeyi kurushaho gukurikirana amakuru y’aho abana babo baba bari cyane cyane ko ari no mu bihe byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ati ” Mbere ya byose turihanganisha uyu muryango wabuze umwana. Ikiyaga kirahari ntabwo tuzagihunga ariko tugomba kumenya uko duturana nacyo. Ndasaba ababyeyi kurushaho kumenya amakuru y’aho abana babo baherereye cyane ko turi no mu bihe bya Covid-19, banabakangurira kurushaho kwirinda kwegera iki kiyaga kuko iyo barangaye kibatwara ubuzima”
Akomeza avuga ko ubu umurambo wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma mu gihe abana bari kumwe bo bari mu miryango yabo.