Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, akagari ka Mburabuturo, umudugudu wa Musenyi hasanzwe umurambo w’umuntu wishwe na Covid-19 ngo apfuye amaze iminsi mike asezerewe ku bitaro bya Ruhengeri ngo ataha atarakira neza.
Uyu muturage witwa Gatsiri , umurambo we wasanzwe ku muhanda aho yamaze kwivuganwa na Covid-19 yari amaranye iminsi ayirwaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Mburabuturo, Uwamahoro Providence, ahamya aya makuru ko uyu muturage yari asanzwe arwaye Covid-19
Ati” Yararwaye ajya mu bitaro mu Ruhengeri, umuganga aramusezerera hanyuma tujya ku musura dusanga arembye cyane! Twahise duhamagara Imbangukiragutabara (Ambulance) iraza , ariko twabahamagaye baraye bamusezereye, umuganga agaragaza ko ntacyahindutse bakomeza kumuha imiti ari iwe”.
Gitifu Uwamahoro , avuga ko bahamagaye Imbagukiragutabara kugirango umurambo w’uyu muturage ujyanywe muburuhukiro ku bitaro bya Ruhengeri mu rwego rwo kudakwirakwiza ubwandu .
Uwamahoro avuga ko bagifite ikibazo cy’utubari tugikorera mu ngo bigatera impungenge ko byaba intandaro yo gukomeza kwanduzanya. Agasaba abaturage gufatanya gukumira ubwandu bushya buri gukwirakwira. Ati’ Muri rusange ingamba zo kwirinda Covid-19 zirakomeje ariko turacyarwana n’abaturage bahinduye ingo zabo mo utubari.
Mu murenge wa Muko ni hamwe muhakomeje kugaragara abaturage benshi bakerensa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 , aho hagenda hafatwa abatubahirije amabwiriza benshi mu tugari dutandukanye . Mu bafashwe harimo Abakirisito basanzwe mu gitambo cya Misa kuri Paruwasi ya Muko hakaba igisa n’imirwano nyuma bagahanwa, urugo rwasanzwe rukorerwamo ibirori hagafatwa abaturage 24 abandi bagakizwa n’amaguru ndetse n’uyu muturage waguye ku muhanda azize Covid-19.
Nkundiye Eric Bertran