Umukecuru Totori w’imyaka 62 n’umugabo we Basabose Edouard barasaba ubuyobozi kububakira inzu bikingamo imvura kuko iyo babamo ari nyakatsi bakaba barembejwe n’imvura ibanyagira cyane cyane nijoro.
Totori n’umugabo babarirwa mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.
Batuye mu mudugudu wa Nyabageni mu kagali ka Nyabazungu ho mu murenge wa Musanze.
Baba mu nzu ugereranyije ipima metero ebyiri kuri ebyiri yubakishijwe inasakajwe amashami y’inturusu.
Iyi nyakatsi iri ahahoze inzu yari yubakishijwe ibiti bahawe n’ubuyobozi muri gahunda yo gutuza mu midugudu abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma hagamijwe kubafasha guhindura imyumvire no kujyana n’abandi mu iterambere.
Uyu muryango uvuga ko wigondagondeye iyo nyakatsi nyuma y’uko iyo bari barubakiwe n’ubuyobozi ishaje.
Muri iki gihe cy’imvura, uyu muryango wasabwe n’ubuyobozi kujya gucumbika mu baturanyi ariko wo urabuhakanira kuko ngo babifata nko kuruhanya.
Totori agira ati:” ntabwo nashobora kujya mu mazu y’abandi bagore nashobora nkaba mu kiraro cyanjye imvura ikanyagiriramo abanyamudugudu nibo babishinzwe bazanyubakire(…)n’abahungu banjye bampaye icyikoni ndiyangira sinajya kuba mu mazu y’abana. abanyamudugudu nibanyubakire nk’abandi.”
Niyibizi Aloys ni umuyobozi w’umurenge wa Musanze.
avuga ko umukecuru Totori n’umugabo we bahawe ikibanza kirimo inzu yubakishijwe ibiti na Leta kimwe n’indi miryango yo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma isaga 280 ariko ngo bitewe n’imyumvire yabo bacanye ayo mazu.
Yagize ati:” Leta yabubakiye inshuro zigeze kuri eshatu, ubu twafashe icyemezo cyo kububakira dukoresheje inkarakara kuko iyo wubatse ukoresheje ibiti nyuma y’umwaka iyo nzu ntayo uhasanga, baba bayicanye.”
Usibye ikibazo cy’imvura gishobora guteza indwara uyu muryango, ubuyobozi bunavuga ko iyo nzu ishobora gufatwa n’inkongi ku buryo bworoshye dore ko ari nayo bacanamo.
Consolatrice Niyibizi ni umuganga mu ishami ryita ku mitekerereze ya muntu mu bitaro bya Nyamata, avuga ko abantu nk’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bisaba kubategura no kubaba hafi mu biganiro mbere yo gushyira mu bikorwa imishinga minini yerekeye ubuzima bwabo kuko impinduka kuri bo isaba inzira ndende.
Agira ati:”kubera ubuzima baba barabayemo igihe kirekire bumva ntacyo bubatwaye ntbahita bumva agaciro ko kuba mu nzu nziza, bo baba bashaka kubaho ubuzima bw’ako kanya icyo akeneye akumva ko yahita akibona kuburyo yanagurana urugi rw’inzu ye irindazi(…)guhindura iyi myumvire bisaba kwibanda kuri myigishirize ishingiye kuguhindura imyuvire mbere y’uko habaho ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ibabesha muri ubwo buzima buteye imbere.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze buvuga ko buteganya kongera kubakira aba baturage bukoresheje ibikoresho bidacanwa kuko ngo ariyo batazasenya.
Gusa Niyibizi we atanga inama y’uko ubuyobozi bwababa hafi mu biganiro bibashishikariza guhindura imyumvire kurutaho kuko n’iyo atakenera urukwirwo gucana ashobora gusambura iyo nzu akagurisha ibati kuko kuri we kuba ahasakaye yumva ntakibazo kinini kirimo.
UMUKOBWA Aisha