Umugabo witwa Uwimana n’umugore we witwa Mukamana Francine ndetse n’abana babiri b’inshuke batuye mu mudugudu wa Karinzi, akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Bari mu kaga gakomeye cyane kuko bari kurara hanze rwa ntambi kuva kuwa gatanu , tariki ya 05 Ugushyingo 2021 kubera bakuwe mu nzu yabo mu buryo bavuga ko ari akarenagane.
Intandaro yo gukurwa mu nzu yabo nta yindi uretse kuba nyina wa Uwimana witwa Nyirambereyaho Philomène yagujije amafaranga y’urunguze azwi nka Bank Lambert ngo agamije kuvuza uwo muhungu we Uwimana bikarangira ya mafaranga y’urunguze agenda yikuba.
Mu gushaka kwishyura aya mafaranga, Nyirambereyaho Philomène ntibyamworoheye, bityo yitabaza kugurisha inzu y’umuhungu we Uwimana ariko we n’umugore we ntibabyemera ahubwo bitabaje uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Cyuve Uwabera Alice ngo abakemurire ikibazo.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo Uwabera Alice yagiye mu kibazo koko ariko ngo asanga Nyirambereyaho atagomba kugurisha urugo rw’abana(umuhungu we n’umukazana we) ahubwo abagira inama ko bo ubwabo bayigurishiriza ku gaciro bari bayigeneye ka Miliyoni eshatu n’igice (3.500.000 frw) we bakamugeneramo Miliyoni imwe(1.000.000 frw) ngo y’ingobyi y’umubyeyi bahaye inyito y’umugongo w’umubyeyi ariko banasabwa kwishyura urwo runguze rwafashwe na Nyirambereyaho.
Igitangaje ndetse kinateye agahinda nuko uyu Nyirambereyaho Philomène yirengagije iyo nama bagiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa Uwabera Alice mu maso y’abagize Umuryango ahubwo agaca ruhinga nyuma akagurisha ya nzu uwitwa Habiyambere Emmanuel umuhungu we Uwimana n’umukazana we batabizi ndetse na ya mafaranga yagurishijwe ya nzu arayikubira.
Ntibyatinze kumenyekana kuko uwaguze ya nzu ariwe Habiyambere Emmanuel yashatse kuyitahamo ba nyirayo aribo Uwimana n’umugore we batabyemeye bavuga ko batazi imigurishirize yayo. Aha niho Habiyambere Emmanuel yahereye agana inkiko aho yareze uwamugurishije Nyirambereyaho Philomène.
Mu mikirize y’urubanza nomero RC 00432/2021/TB/ MUH , urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwanzuye ko Nyirambereyaho Philomène atsinzwe ko Habiyambere Emmanuel atsinze ko agomba guhabwa inzu ye yaguze.
Mu gushaka kurangiza urubanza, Uwimana n’umugore we barabimenyeshejwe mu nyandiko yo kuwa 29/10/2021 yashyizweho umukono n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Silimu Diogène isaba ababuranyi kubahiriza no gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.
Uwimana n’umugore we bayiteye utwatsi bavuga ko urwo rubanza bataruzi ko batigeze baburana mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ko uwaburanye ari Nyirambereyaho Philomène ko ariwe unagomba kubazwa no kwishyura ibyagenwe n’urukiko.
Ntibyagarukiye ago kuko Habiyambere Emmanuel watsinze Nyirambereyaho mu rukiko yagannye umuhesha w’inkiko w’umwuga Silimu Diogène ngo amurangirize urubanza ku ngufu ari naho uyu muhesha w’inkiko yisunze Polisi bahereye bajya mu rugo rwa Uwimana n’umugore we babaturumbura mu nzu n’ibyabo byose ubu bakaba barara hanze n’abana babo b’inshuke babiri.
Ubwo Rwandatribune yageraga aho uyu muryango uhangayikiye, yaba uyu muryango n’abaturanyi bayigaragarije akababaro ufite n’akarengane wakorewe. Ku ikubitiro Rwandatribune.com yaganirije Uwimana maze agira ati ” Turi mu karengane gakomeye cyane, turi abo kurenganurwa kuko ntibyumvikana ukuntu umubyeyi wanjye yafata urunguze ntabizi agatega inzu yanjye niyubakiye noneho yabura icyo kwishyura bakankura mu nzu yanjye , njye b’umuryango wanjye tukaba turi kurara rwa ntambi. Ese aba bana b’inshuke nibarwara umusonga nzabigira nte koko? Turi abo gutabarwa kuko turi mu karengane”
Bamwe mu baturanyi baganiriye na Rwandatribune bavuga ko akarenagane ka Uwimana n’umuryango we gaturuka ku bayobozi bw’umudugudu kuko ngo Nyirambereyaho Philomène yirirwa abaha amafaranga, ibyo badatinya kuvuga ko uyu muryango uzira ruswa ihabwa aba bayobozi.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” Uyu muryango urazira ruswa ihabwa ubuyobozi bw’umudugudu kuko no muri iki gitondo Nyirambereyaho Philomène amaze kubaha ibihumbi ijana(100.000 frw) tureba. Kuki uwo muhesha w’inkiko we yaraje gukura abantu mu nzu batarigeze baburana mu rukiko uwaburanye ahari? Ko afite inzu ye ari nawe wafashe urunguze, bamwishyuje atakwishyura agatanga iye nzu ko ayifite!!”
Mu gushaka kumenya aho icyo ubuyobozi bw’umurenge w Cyuve bubivugaho Rwandatribune yaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier ayitangariza ko icyo kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikira ndetse ko n’abarengana bagomba kurenganurwa.
Agira ati ” Icyo kibazo ntabwo nari nkizi kuko nibwo nacyumva ariko kugira ngo uwo muryango urenganurwe niba urengana koko, tugiye kubikurikirana ariko na none iyo umuturage agize ikibazo agomba kugana ubuyobozi. Niba urwego rumwe rutamurenganuye, agomba kugana urundi. Gusa mu gihe tutaramukemurira ikibazo yaba arebye aho aba acumbitse mu baturanyi aho gukomeza kurara hanze n’abo bana.”
Amakimbirane nk’aya asigaye agaragara hirya no hino mu gihugu kubera imiturire ishingiye ku muco aho umubyeyi atura akikijwe n’abana be bose ku butaka bufite icya ngombwa kimwe cya burundu kinanditsweho umwe muri bo kandi gihuriweho n’abasaga batanu cyangwa icumi. Aha niho uwanditse kuri icyo cya ngombwa cya burundu yigarika abo baturanye kuri ubwo butaka ko atabazi ko inyubako n’ibindi bikorwa bihabarizwa ari ibye nk’utunze icya ngombwa cya burundu ari nabyo byabaye kuri Uwimana na nyina Nyirambereyaho Philomène ugaragaza ko ariwe nyiri ubutaka bwubatseho inzu ya Uwimana.
Inkuru mu buryo bw’amashusho Kanda hano
Setora Janvier