Musabyimana Faustin usanzwe akora muri REG nk’akazi ke ka buri munsi, atuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze avugako uyu muhungu we atari imfura ko hari n’abandi akurikira ndetse n’abamukurikira.
Avugako yafashe umwanzuro wo kujya kongera ubumenyi agamije kunoza akazi ke akora muri REG. Akomeza avugako gufata umwanzuro wo kwigana n’umuhungu we byatewe naho Isi igeze,kandi ko yabitekerejeho agasanga ari ngombwa kongera ubumenyi atitaye ku myaka afite.
Musabyimana yakomeje atinyura ababyeyi kutisuzugura kuko kwiga bitarangira. Avugako imbogamizi yagize ari uko yiganaga igitutu ngo umwana we atazamurusha amanota kandi ko yabigezeho kuko mu muhango wo kwambikwa amakanzu wabereye muri MIPC Musanze (Graduation) ,Nsabimana yahawe igihembo cy’umunyeshuri wahize abandi mu ishami ry’amashanyarazi. Ibintu byamushimishije cyane ndetse akanashimira MIPC Musanze ishuri avugako ryaje ari igisubizo ku banyarwanda.
Niyonshuti Emile ,umuhungu wa Musabyimana yagize icyo avuga ku kuba yariganye na se mu ishuri rimwe ,yagize ati”Kwigana na Papa wawe bitera icyizere umuntu kuko uba wumvako hari umuntu ugushyigikiye ukagira imbaraga,nigaga cyane ngo papa atazandusha amanota kuko arinjye waherukaga ku ishuri vuba ariko byarangiye anandushije.Ntapfunywe byigeze bintera kuko twari turi mu murongo mwiza igihugu gikeneye abantu bafite ubumenyi buhagije bityo turi mu murongo mwiza igihugu gikeneye.”
Mu muhango wo gusoza amasomo y’abarangije mu ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro Muhabura Integrated and Polytechnic College (MIPC Musanze) , Gatabazi Pascal Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi wari uhagarariye Umunyamabanga wa Leta ufite Ikoranabuhanga n’ubumenyangiro mu nshingano yagize ati:”Twishimiye umusaruro MIPC yagezeho ku nshuro ya 4 Kuva yavuka, ibi birerekanako turi muri cyerekezo cy’Igihugu kuberako Igihugu gikeneye abantu bafite ubumenyi.”
Abanyeshuri 174 nibo basoje Kaminuza muri MIPC, bikaba ari ibirori byabaga ubugira kane kuva MIPC yashingwa.
Elica Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM
Kwiga ni byiza cyane.Bituma umuntu ajijuka kandi akiteza imbere.Gusa hariho ikintu gifite akamaro kurusha ibindi byose abantu bibagirwa kwiga,ndetse bakagipinga.Imana yaturemye,yaduhaye igitabo,idusaba kugisoma no kukiga kitwa bible.Nicyo cyonyine kitwereka icyo twakora kugirango tubeho neza kandi tuzabeho iteka tubanje kuzuka ku munsi wa nyuma.Abagisoma bagashyira mu bikorwa ibyo kivuga,baba batandukanye cyane n’abantu bibera gusa mu gushaka iby’isi.