Mu murenge wa cyuve w’akarere ka Musanze abaturage bari bamaze iminsi bishimira Rwiyemezamirimo waje kuhakorera umushinga w’ifumbire nvaruganda hifafashishijwe inkari,aho ijerekani imwe yaguraga amafaranga igihumbi
Kuri ubu iki gikorwa cyaje kuba cyo kugura no kugurisha inkari cyaje kuba gihagaritswe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, kubera ko isuku yazo itizewe bitewe nuko bazibika igihe kinini bategereje ko zuzura.
Mu kiganiro na Rwandatribune.com ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Bwana Janvier Bisengimana ,yadutangarije ko basabye ko uwo mushinga wo gukoresha inkari wahagarara bakifashisha amaganga, y’amatungo nkuko mbere byari bimeze naho gukoresha inkari ,bakazabishakira uburyo bunoze butateza umwanda mu baturage .
Yagize ati:uwo mushinga watangijwe na rwiyemezamirimo wariho ubyaza ifumbire mu kimoteri kinini gikoreshwa muri uyu mujyi wa Musanze aho yashakaga kubyazamo ifumbire, maze aza kubona ko yifashishije amaganga cyangwa inkari byaba byiza kurushyaho abaturage rero batangiye kuzizana ariko tuza kubihagarika kuko isuku yabyo itari yizewe.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko babagiriye inama yo gushaka uburyo bwiza bakwifashisha mu kuzikoresha atari ukubwira umuturage ngo abike ijrekani niyuzura ayizane, ibyo ntabwo byaba bikozwe mu buryo bwiza cyangwa se bakareba uburyo bakorana n’amagereza akaba ariyo abagemurira izo nkari ariko nabwo bigakorwa mu buryo butabangamiye isuku .
Ibi bibaye nyuma y’uko abaturage batuye uyu Murenge bari bamaze iminsi bishimira ko basigaye babona amafaranga ,muburyo bworoshye aho bavugaga ko batari bakihagarika mu bwiherero ahubwo ko bateretse ibijerekani byo kunyaramo ndetse n’indobo, maze amajerekani yakuzura bakikorera bakajyana ku mushoramari.
Bamwe muri abo bavugaga ko abana babo nabo ubwabo banywa ibintu byinshi kugirango babvone inkari nyinshi maze agafaranga kinjire.
Umuturage witwa Uwineza Devotha aganira n’Umunyamakuru wacu yagize ati:ubu ntitwaburaga amafaranga yo kugura isabune cyangwa umuntu kuko mu minsi itanu ijerekani yabaga yuzuye ukayijyana, bakaguha igihumbi, ngaho ibaze rero iyo mubitse ibijerekani icumi ubwo uba wujuje ibihumbi icumi ,rero icyiza nuko uzibika zikabanza zikaba nyinshi ukazitwarira rimwe nibwo utahana menshi.
Undi mubyeyi nawe waganiriye na Rwandatribune, utuye muri uyu Murenge avuga ko afite abana batanu ariko yari yarababujije kunyara mu gazosi ,ahubwo ko bazaga kwihagarika mu rugo ko bo ijerekani bayuzuzaga mu minsi itatu gusa, Kandi ko babonaga amafaranga yo kwifashisha,ubu rero bakaba batishimiye iki cyemezo cyafatiwe Rwiyemezamirimo.
Uyu mushoramari yaje aje kubyaza umusaruro umwanda wose ukusanywa mu Mujyi wa Musanze ,akawubyazamo ifumbire aho binjyanwa mu kimoteri kiri muri uyu Murenge Cyuve ,nyuma bakongeramokubona amaganga y’amatungo ndetse n’inkari z’abantu.
Iri soko ry’amaganga n’inkari barikesha umushinga w’ibiro bishinzwe iterambere rusange, BIDEC mu magambo ahinnye y’igifaransa, ukora ifumbire y’imborera itanga umusaruro mwiza mu bihe bitatu by’ihinga.
Ba nyir’uyu mushinga bavuga ko iyi fumbire bakora ituruka mu bushakashatsi bakoze mu myaka itanu shize. Bavanga amafumbire atandukanye harimo ituruka ku bishingwe byo mu rugo, iy’ingurube, iy’inka n’iy’inkoko, bagashyiramo n’ibyatsi n’inkari n’amaganga ndetse n’ishwagara.
Uwimana Joselyne