Mu ijoro ryo kuya 07 rishyira iya 08 Ukwakira 2019 abagizi ba nabi bitwaje utujerikani tubiri twa esansi (Essance) , binjiye mu rugo rwa Nyirampire Marie Grace bamena ibirahuri by’idirishya ry’icyumba cy’uruganiriro(Sallon) bamena iyo esansi mu nzu yari iryamyemo abantu batatu.
Nyirampire Marie Grace , Mukundabantu Theophile na Cyubahiro Patrick nibo bari muri iyo nzu yarasiwemo umwambi nyuma yo kumenwamo esansi.
Inkongi y’umuriro yaturikije igisenge cy’iyo nzu. Uwitwa Mukundabantu Theophile yararyamye mu cyumba kibangikanye n’uruganiriro ari nawe wakangutse mbere yageze mu ruganiriro akubitana n’ibirimi by’umuriro byamutwitse ariko cyane cyane ku maguru.
Mu gushakisha uburyo bakwitabara ngo basohoke muri iyi nzu , uyu Mukundabantu Theophile yakanguye n’abandi bari mu nzu ngo basohoke bahunge gusa bashatse imfunguzo barazibura , bafata umwanzuro wo guca mu kadirishya gato ko mu bwiyuhagiriro kuko ho nta byuma bizitira (Grillages) zari muri ako kadirishya.
Hagati aho , abaturanyi bahise batabara bagerageza kuzimya iyo nzu no kujyana abakomeretse n’abahiye kwa muganga mu bitaro bikuru bya Ruhengeri. Bakigera kwa muganga , babiri bavuwe barataha undi umwe ariwe Mukundabantu Theophile akaba ari gukurikiranwa n’abaganga.
Setora Janvier