Akigera imbere y’inteko iburanisha , uregwa witwa Fazili yasabye urukiko ko rwamuha igihe cy’amezi abiri akaba yabonye umwunganira mu rwego rw’amategeko.
Imbere y’inteko y’urukiko iyobowe na Perezida wayo Bizimana Innocent n’umwanditsi w’urukiko Gaju Edithe , uregwa Fazili yavuze ko atakwiburanira icyaha cyo gusambanya umwana muto adafite umwunganira mu mategeko.
Aragira ati “Icyaha cyo gusambanya umwana muto ni icyaha kiremereye kinatangirwa ibihano biremereye kuwagikoze niyo mpamvu nasabaga urukiko kumpa amezi abiri nkaba nabonye unyunganira mu mategeko.”
Perezida w’inteko y’iburanisha Bizimana Innocent akimara kumva icyifuzo cy’uregwa anashingiye ku itegeko nshinga aho rivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kuburana afite umwunganira, niho yahereye asaba uregwa kutazongera kubigira urwitwazo dore ko bibaye ku nshuro ya kabiri.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze bwari buhagarariwe na Gashyamba Augustin wahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku nzitizi zatanzwe n’uregwa Fazili , maze nawe ashimangira irya Perezida w’iburanisha agira ati “Icyo itegeko riteganya ntitwagica iruhande , bityo n’ubushinjacyaha twemeye ko yahabwa iminsi yo gushaka umwunganizi ariko na none ubushinjacyaha turasaba urukiko ko itariki iri buhabwe uregwa nigera atazongera kuvuga ko nta mwunganizi afite ahubwo ko naza atamufite aziburanira nta mwunganizi.”
Urukiko rwongeye gusubiza ijambo uregwa Fazili niba azabyubahiriza maze asubiza muri aya magambo.
“Mumpe igihe cy’amezi abiri nshake umwunganizi kandi ndemera ko muri ayo mezi abiri nzaba nabonye umwunganizi kandi nigera ntaramubona nziburanira.”
Perezida w’inteko iburanisha Bizimana Innocent akimara kumva impande zombi ndetse yubahirije ibiteganywa n’amategeko yemereye uregwa Fazili ko urubanza rwimuriwe kuwa 03 Werurwe 2020 ariko akazitaba yitwaje umwunganizi atamuzana akiburanira.
Iki cyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa cyabaye kuwa 08 Nyakanga 2018 ubwo yarafite imyaka 17 yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Uregwa Fazili yafungiwe kuri Station ya Polisi ya Muhoza nyuma yashyikirijwe ubushinjacyaha nabwo bumushikiriza urukiko ari narwo rwamufunguye by’agateganyo ngo ajye akurikiranwa ari hanze. Kuri ubu , uyu Fazili afungiye muri Gereza ya Musanze ku cyaha akurikiranweho cyo gutwika imodoka y’uwitwa Hategekimana Jean Pière. Ni urubanza rwaburanishijwe ariko biteganijwe ko ruzasomwa kuwa 19 Ukuboza 2019 saa cyenda.
Imibare y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu madosiye 9017 y’ibyaha bikorerwa abana rwakiriye kuva mu 2017 , muri byo 8663 ni ay’abana basambanijwe. Kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2019 kandi abana 15.696 batewe inda.
RIB ivuga ko icyaha cyo gusambanya abana aricyo kiza ku isonga mu byaha byose bikorerwa abana mu Rwanda. Icyaha cyo gusambanya umwana gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarengeje imyaka 25. (Zolpidem)
Iyo gusambanya umwana byakorewe uri munsi y’imyaka 14 , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshya cyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga , igihano kiba igifungo cya burundu.
IRASUBIZA Janvier