Mu Murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze,abantu bataramenyekana batoboye inzu binjiza umuriro , batwika ibiryamirwa n’imyambaro y’uwitwa Musabyimana Jeannette.
Ibi byabaye ahagana saa Tatu z’Amanywa yo kuwa 18 Ugushyingo 2022.
Musabyimana Jeannette ubwo yabazwaga niba haba hari abo akeka bamukoreye uru rugomo ,avuga ko nyta muntu bafitanye ikibazo ku buryo ashobora gukeka ko aribo bagambiriye kumutwikira inzu.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkotsi buvuga ko bwamenye ayo makuru ndetse bukaba buri gukorana n’inzego z’umutekano kugirango bashake uwaba yihishe inyuma y’iki gikorwa kigayitse.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nkotsi Kabera Canisius yabwiye Rwandatribune ko bamenye aya makuru gusa akuraho impuha zavugaga ko umugabo wa Musabyimana Jeannette bari baratandukanye yaba ariwe wakoze iki gikorwa, aho yemeza ko bari barasubiranye ndetse babanye neza.
Gitifu Kabera akomeza ashimangira ko iperereza rigikomeje, ku waba yagize uruhare muri iki gikorwa, ari nako umuryango ushaka uko waba ubonye utundi dukoresho duke two kuba bifashisha.
Elica Charlotte Mbonaruza
RWANDATRIBUNE.COM