Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2021 ahagana saa 10h30 nibwo mu mudugudu wa Bukane , akagari ka Cyabagarura umurenge wa Musanze w’akarere ka Musanze humvikanye inkuru y’urupfu ruw’uwitwa Habonimana Joseph wiciwe na Covid-19 mu rugo iwe aho yari arwariye.
Amakuru akomeza avuga ko uyu Habonimana w’imyaka 35 wari usanzwe ari umwarimu ku ishuri ry’Abanyamerika rya VVA riri mu karere ka Musanze yari asanzwe arwaye icyorezo Covid-19.
Amakuru akomeza avuga ko Habonimana, yahamagaye ibitaro bya Ruhengeri ababwirako yiyumvaho ibimenyetso bya Covid-19 mu cyumweru gishize, ari naho baje kumusuzuma bakamusangamo iki cyorezo bahita bamutegeka kwishyira mu kato atangira gukurikiranwa nk’abandi barwayi bose.
Nyuma uyu mugabo bivugwa ko avuga mu karere ka Nyaruguru , ngo yaje gushyirirwaho ushinzwe kumwitaho, nkuko bikorerwa abandi barwayi ba Covid-19 basanzwe badafite abarwaza, aho uyu washyizweho yafashwaga na bamwe mu bakoranaga na nyakwigendera mu ishuri rya VVA.
Bitunguranye abaturanyi be (Aho yari akodesheje) baje gusanga urugi rwe rugikinze bibaza impamvu yatinze kubyuka, aho byari bigeze mu ma saa yine z’igitondo. Aba baturanyi ngo basabye nyiri amazu uburenganzira bwo kwica idirishya barunguruse babona aryamye agaramye, ari naho bahise bahamagara inzego zishinwe umuteka nazo zahageranye n’izubuzima bagasanga Munyaneza yitabye Imana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Jean Dushimire yabwiye Rwandatribune ko aya makuru ariyo koko, gusa akavuga ko ntaburangare na buke bwabayeho cyane ko yemeza ko uyu mugabo yari asanzwe yitabwaho nk’abandi barwayi bose ndetse ko atari arembye.
Yagize ati”Uwo mugabo mu cyumweru gishize nibwo yahamagaye ibitaro ababwirako afiite ibimenyetso. Icyo gihe baraje bamufata ibipimo byaje kwemeza ko arwaye Covid-19.”
Gitifu Dushimire Jean akomeza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwamushyiriyeho umurwaza ugomba kumwitaho, aho yafatanyaga n’inshuti ze bakoranaga mu ishuri kumwitaho mu turimo two kumumesera imyenda no kumushyuhiriza amazi.
Yagize ati” Ejo ikipe yita ku barwayi ba Covid-19 yaje kumureba isanga ameze neza ifata ibipimo bisanzwe bigaragaza ko atarembye, bishoboke ko yagise agira Crise(Ikibazo) gikomeye cyo guhumeka bikaba ari nabyo byatumye ahita yitaba Imana”
Mu murenge wa Musanze wonyine w’akarere ka Musanze kugeza ubwo twakoraga iyi inkuru habarurwaga abarwayi 28 ba Covid-19 barwariye mu ngo zabo.
Ildephonse Dusabe
Uwishwe na corona yitwa Habonimana Joseph naho Munyaneza Benjamin niwe nyi nzu Joseph yari akodesheje
Mwakoze gukosora ariko hejuru haracyari ikosa yitabye Imana kuwakabire tariki 6 not 7