Uwari Gitifu w’umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augustin yaburanye mu mizi mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza , aho aregwa gutwara no gufungirana bitemewe n’amategeko.
Ni urubanza rwaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza aho rwatangiye ku isaha ya saa yine za mu gitondo,uwari Gitifu Kanyarukato Augustin yari ari kumwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Nyungura Joseph mu gihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Riberakurora Dieudonné.
Uwari Gitifu Kanyarukato Augustin akurikiranweho icyaha cyo gutwara no gufungirana uwitwa Munyaneza Jean Claude bitemewe n’ amategeko nkuko biteganywa n’ngingo ya 151 y’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kanyarukato Augustin , akimara gusomerwa n’urukiko umwirondoro n’ibyo aregwa , yagaragarije urukiko inzitizi rwabanza gusuzuma mbere y’urubanza agira ati “ Mbere yuko mburana , nsabaga urukiko kubanza gusuzuma inzitizi ishingiye ku buryo ikirego cyatanzwemo, Ese ikirego cyagombaga gutangwa nande?”
Yahise yunganirwa n’umuwunganizi we mu mategeko Me Nyungura Joseph agira ati “ Ikirego cyatanzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko nkuko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza ,kuko dushingiye ku mategeko mu ngingo ya 143 n’iya 144 by’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , ikirego cyatanzwe mu buryo bunyuranije n’izi ngingo zombi ku mpamvu ebyiri zikurikira:
Iya mbere nuko ikirego cyagombaga gutangwa n’uvuga ko yafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko, Indi mpamvu ya kabiri n’uko ikirego cyagombaga gutangwa uwahohotewe Munyaneza Jean Claude agifunzwe ( Citation direct) , ubushinjacyaha bukaza mu rukiko busaba ibihano.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo ugire icyo buvuga kuri izo nzitizi , maze bugira buti “ Ubushinjacyaha burasaba urukiko kwita ku ngingo ya 4 y’itegeko ry’miburanishirize y’imnza z’inshinjabyaha , aho igaragaza ko abafite uburenganzira mu gutanga ikirego cy’inshinjabyaha ari ubushinjacyaha cyangwa uwakorewe icyaha
Bityo kuba kuba hariho ingingo ya 143 n’iya 144, ntibikuraho ingingo ya 4 iha ubushinjacyaha ubwo burenganzira ahubwo Citation dirct ikabaho iyo ubushinjacyaha butareze.
Nyuma y’izo mpaka ndende ku nzitizi, urukiko rwasabye ababuranyi ko hinjirwa mu mizi y’urubanza , bikazasuzumirwa hamwe.
Ubushinjacyaha bwasubijwe ijambo ngo busobanure ikirego maze bugira buti “ Ubushinjacyaha kuva na mbere, urukiko rwisumbuye rwa Musanze , rwagaragaje ko icyaha Kanyarukato Augustin aregwa gihanishwa ingingo ya 151 y’igitabo cyerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange aho kuba iya 285 uregwa n’abunganizi be bashingiraho.
Bwakomeje bugira buti ; twaregeye urukiko rwisumbuye, hagaragazwa inzitizi , zirasuzumwa ariko urukiko rwemeza ko ububasha bufitwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ari nayo mpamvu ruri kuburanishirizwa mo hano
. Bityo , ubushinjacyaha burifuza ko urukiko rwazarbaibikorwa Kanyarukato yakoze , rukamuhanisha igifungo kingana n’icyo uwo yafunze mu buryo butemewe n’amategeko.
Kanyarukato Augustin yahakanye ibyo aregwa agira ati “ Icyaha ndegwa sincyemera kuko nta mugambi nari mfite ahubwo icyo nsaba urukiko nuko mu bushishozi n’ubunararibonye byarwo, rwandanganura.
Me Nyungura wunganira Kanyarukato Augustin yunzemo ati “ Mu isesengura rishingiye ku mategeko, urukiko ruzashingire ku ngingo ya 183 , agace ka 2 , ariko rushingiye k ningo ya 285 , hari igihe urukiko rwabibona ukundi ahubwo ruzabone ko Kanyarukato Augustin yafunzwe igihe kirekire kubyo yasabiwe n’ubushinjacyaha.
Nyuma yo kumva impande zombi zisobanura urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwapfundikiy ‘urubanza ku isaha ya saa yine na mirongo itanu (10h50’) rumenyesha ababuranyi ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 27/10/2020 saa kumi z’umugoroba (16h00’).
SETORA Janvier