Ni umuryango w’Umupfakazi witwa Nyiramuhire Lucie bita Nyirakiroha n’abana be babiri b’abahungu, utuye mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Kamwumba, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze. Uyu muryango ukaba wakodesherejwe inzu yo kubamo, bavanwa muyo babagamo itagira epfo na ruguru kuko katuraga ndetse kakagira amashahi menshi, imbeho n’umuyaga kubera kadahomye.
Ni nyuma yaho umunyamakuru wa Rwandatribune.com ku itariki ya 27 Werurwe 2020, yageze muri aka kagari ka Kamwumba , akahasanga uyu mubyeyi n’abana be 2 yicaye ku ngirwa nzu ye [Akaruri] akamutakira amugaragariza akababaro ke yifuza ko yamukorera ubuvugizi ku nzego z’ubuyobozi akabona aho kuba n’abana be.
Ni nako byagenze kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa kuko ku itariki ya 29 Werurwe 2020 , umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme aherekejwe n’abo bakorana mu murenge ndetse n’abo mu kagari bafashe urugendo bajya gukodeshereza uyu muryango aho gutura hafi ya Centre ya Kagano [ Naho ni mu murenge wa Nyange].
Nkuko Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyange Isabwe Felixisme yari yabitangarije umunyamakuru wa Rwandatribune.com ni nako byagenze kuri iki cyumweru , tariki ya 29 Werurwe 2020 kuko ubuyobozi butatinze kwimura uyu muryango ngo hamanze hategerezwe ko nyina w’abana agera mu rugo kuko akiri iyo yagiye gufunguza.
Ku isaha y’igicamunsi niho umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange nabamuherekeje bageze kwa Nyiramuhire Lucie bagasanga adahari ariko bahasanga umuhungu we mukuru Dusengimana Murwanashyaka ari nawe wamurikiwe inzu bakodesherejwe ku mugaragaro mu gihe bagitegereje kubakirwa iyabo muri gahunda ya RDF COP ( RDF Citizen Outrich Program) mu minsi iri imbere.
Akimara gushyikirizwa imfunguzo z’inzu bakodesherejwe , Dusengimana Murwanashyaka , mu mwanya wa nyina utari uhari , yatangarije Rwandatribune.com ko babyishimiye cyane kandi ko bibahaye n’icyizere ko bazubakirwa iyabo.
Aragira ati “ Turishimye cyane kuba tubonye aho tuba dutuye tutanyagirwa ndetse tukaba duciye ukubiri n’imbeho n’umuyaga. Tuzajya tujya gushaka ikidutunga ariko tuzi ko ibyo tubonye tubirira ahantu hasusurutse. Nubwo tutarabona iyacu ariko imirari iruta guhuma. Ibi biduhaye n’icyizere ko tuzubakirwa iyacu.”
Nyuma y’iki gikorwa Rwandatribune.com yanaganiriye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme maze ayitangariza ko gukodeshereza uyu muryango byari muri gahunda , gusa ngo nuko bari barabuze inzu yo gukodesha.
Yagize ati “Nibyo koko inzu yabagamo yari iteye ikibazo, yari inzu imeze nabi ariko mu makuru mfite , dore ko ndi mushya muri uyu murenge, ngo nuko bari baramwimuye ariko akabyanga yitwaza ko ari kure. Ubu rero twafashe icyemezo cyo kwishyura inzu abana bakaba barimo mbere yuko nyina agaruka kugira ngo azaze abasanga ahantu heza.”
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Muremangingo Jérôme yakomeje atangariza Rwandatibune.com ko hari n’ibindi batekerereje uyu mubyeyi Nyiramuhire Lucie bizamufasha kwibeshaho.
Aragira ati “ Uretse kumukodeshereza no kumwubakira, twatekereje ko niharamuka haje n’ibya VUP [Public Works] nawe tuzamushyiramo kuko aho kumugenera ubufasha buhabwa abatishoboye bakuze (Direct Support) kuko imyaka afite itabimwerera.”
Abajije niba amasezerano bagiranye nanyiri nzu azubahirizwa, dore ko hari aho ubuyobozi bwagiye bukodeshereza abaturage mbere yo kubakirwa , bikarangira ba nyiri amazu batishyuwe , maze Muremangingo Jérôme asubiza umunyamakuru wa Rwandatribune.com ashize amanga ko nta mpungenge zihari cyane ko ari ubuyobozi bwakoze ayo masezerano.
Yagize ati “ Niba hari aho byabaye ni aho nyine ariko si hano. Nkuko bitigeze bihaba , ntibizanahaba. Ni ibintu twumvikanyeho n’ubuyobozi bw’akarere ni nabo bazajya badufasha kwishyura. Ntabwo bikwiye gutera impungenge cyane ko ari nanjyenk’umuyobozi w’umurenge uvuye gukorana amasezerano na nyiri nzu.Nta kibazo kirimo rwose.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com ubwo yasuraga uyu mubhyeyi bwa mbere , bongeye kugira icyo batangaza nyuma yo gukodeshereza uyu muryango inzu yo kubamo. Muribo, harimo uwitwa Nyirazibanje Collette wavuze ko byabashimishije nk’abaturage’
Aragira ati “ Igikorwa ubuyobozi bw’umurenge bukoze cyo gukodeshereza uriya muryango, ni cyiza cyane kuko utwo bazajya babona bakoresheje amaboko yabo barajya baturya , tubagere ku nzoka kubera baciye ukubiri no kuvirwa imvura yaguye kandi n’iyo mbeho ntiobazongera kuyumva.Barakoze rwose.”
Uwitwa Iradukunda Isaac bita Kinigamazi nawe arunga mu rya mugenzi we agira ati “ Kuba babonye inzu yo kuba barimo mbere yuko bubnamirwa ni intambwe ya mbere yo kubavana mu buzima bubi. Natwe nk’abaturtage twari tubabajwe n’uburyo babayeho ariko byibuze biduhaye n’icyizere ko n’iyabo izubakwa kandi natwe imbaraga bazadusaba bamwubakira tuzazitanga.”
Nkuko byatangarijwe Rwandatribune.com n’umukozi w’umurenge wa Nyange, Isabwe Felixisme, ngo uyu muryango siwo wonyine ugomba kubakirwa kuko ubwo hakorwaga ibarura n’urutonde muri uyu murenge, habonetsemo imiryango isaga 400 igomba gusanirwa no kubakirwa. Ngo ni gahunda iteganijwe vuba aha kandi izashyirwa mu bikorwa na RDF Citizen Outrich Program aho buri kagari gafite imiryango ibiri cyangwa itatu igomba kubakirwa byihutirwa harimo n’uyu wa Nyiramuhire Lucie alias Nyirakoroha.
SETORA Janvier