Nyuma y’aho bigaragariye ko mu kagari ka Migeshi , umurenge wa Cyuve hakiri imiryango ibayeho nabi , kuri ubu ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwabaye bushakiye iyi miryango aho gucumbikirwa mbere yuko bubakirwa izabo nzu
Hari ku itariki 08 ugushyingo 2019 ubwo umunyamakuru wa rwandatribune.com yasuraga abaturage bo mu kagari ka Migeshi, umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze agasanga imwe mu miryango irara hanze( ahantu hatubatse neza) , abagize iyo miryango bagaragaza umubabaro wabo , biba ngombwa ko umunyamakuru abakorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe.
Mu nkuru ya rwandatribune.com y’ubushize yo kuwa 08 ugushyingo 2019, ivuga imibereho mibi y’imiryango 2 ; ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwarahagurutse busura iyi miryango yari ifite ikibazo muri kariya kagari ndetse bunasiga buyikodeshereje aho kuba mbere yuko bubakirwa.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kikimara kumenya aya makuru , cyongeye kunyarukira muri aka kagari ka Migeshi ngo kimenye neza niba iyi miryango yarakodesherejwe koko aho kuba ndetse ikaba iri no kubakirwa nkuko ubuyobozi bwabibijeje.
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kikigera muri aka Kagari cyakubitanye n’umudame witwa Kankera Béatrice (Umupfakazi w’abana batanu wararaga mu gihangari cy’inzu ) , n’ibyishimo byinshi yahise atangariza ikinyamakuru rwandatribune.com ko anezerewe cyane kubera ubuvigizi yakorewe akaba akodesherejwe k’umugabo witwa Semasaka.
Aha aragira ati “Narishimye cyane nkimara gukorerwa ubuvugizi kuko bwakeye ubuyobozi bukansura , bugasanga ndara hanze bukankodeshereza aho kuba. Ubu nta mbeho , njye n’abana banjye turaryama tugasinzira kuko ntacyo twikanga nkuko twikangaga ko inyamaswa zizaza zikaturya.”
Arakomeza agira ati “Nubwo ndi mu bukode ariko inzu yanjye nayo iri kubakwa kuko bwakeye imodoka zizana inkarakara n’igitaka ndetse n’abafundi batangira kubaka kandi ndizera ko ukwezi bampaye inzu izaba yuzuye kuko bari kuyubaka n’ingoga nongeye kubashimira mwarakoze cyane.”
Na none Ikinyamakuru rwandatribune.com yakomeje urugendo kijya no gusura umugabo witwa Munyaziboneye nawe wararaga ahirimanga mu kizu cy’igihangare yemerera umunyamakuru ko acumbikiwe kandi ko ari kubumbirwa inkarakara zo kumwubakira.
Avuga ko abayeho neza kurusha uko yarabayeho cyane ko nta n’imbeho agihura nayo. Aragira ati “Nakodesherejwe inzu ku mugabo witwa Cyprien kandi n’inzu yanjye , banyijeje kuzayubaka vuba kuko batangiye no kubumba inkarakara zizubakishwa. Ubu ndakora ubuyede nkabona ikimbeshaho kandi nabirya nkaryama neza ndetse ndizerako mu gige kitarambiranye nzaba nabonye iya njye nzu , nongeye kubashimira ku buvugizi mwankoreye.”
Nubwo havugwa iyi miryango 2 ibayeho nabi mu kagari ka Migeshi , siyo gusa kuko hari n’abandi bavuganye n’Ikinyamakuru rwandatribune.com bakakigaragariza ko hari n’undi muryango wa Bitahurugamba Phénias w’imyaka 72 urara habi wo mu mudugudu wa Bukingo mu kagari ka Muhabura , umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze.
Ku bwe avuga ko ntacyo bamumarira kandi ngo buri gihe bamwizeza kubakirwa bigahera mu magambo. Aha aragira ati “Mbwiwe ubugira kenshi ngo ninshake ibiti banyubakire , nabishaka bigasazira aha bidakoreshejwe ndetse n’abantu baba banteye inkunga bamaze kurambirwa , nanjye mwankorera ubuvugizi.”
Ikinyamakuru Rwandatribune.com kirasaba inzego zibishinzwe mu murenge wa Nyange ko bishobotse zasura uyu muryango wa Bitahurugamba Phénias zikamukura mu bwigunge kuko nawe arababaye cyane ko we n’umukecuru we bageze mu zabukuru.