abaturage bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe n’abarwanyi ba RUD Urunana basuwe n’abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubahumuriza.
iki gitero cyabaye muri Nzeli uyu mwaka cyahitanye abaturage bagera kuri 14 .i
Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeli Dr Muhire Philbert avuga ko ari abahamya bw’uburemere bw’ingaruka z’iki gitero kuri aba baturage kuko nk’abaganga aribo bavuraga abagikomerekeyemo.Dr Muhire avuga ko kubasura bakabatera inkunga y’ibiribwa n’amakarita ya mitiweli ndetse no kubaba hafi ari kimwe mu byo bumva bafasha aba baturage koroherwa n’ingaruka z’ibyago byababayeho.
Yagize ati “ibyabaye kuri aba baturage ni agahinda gakomeye cyane,turabizi kuko ari twe twagize uruhare rwo kubitaho haba abishwe ndetse na bamwe twagerageje kuvura, nk’abanyarwanda rero natwe dufite umutima wa kimuntu twagombaga gufata iyambere tukaza kubareba tukabahumuriza mbese tukabereka ko turi kumwe, ntabwo ibyo twabazanira byasimbura ababo babuze ariko iyo babonye abantu babasura babafata mu mugongo bituma bigarurira icyizere cyo kongera kubaho,kuba umuntu yaba afite agahinda ko kubura abe akagira n’inzara biba bigoye akaba ariyo mpamvu twabazaniye ibiribwa”s
Nyirabarera Jacquiline ni umwe mubagizweho ingaruka n’igitero cy’abarwanyi ba RUD Urunana.Nyirabarera yiciwe umugabo n’abana.
Yagize ati “kubura abacu byadukozeho ariko iyo tubonye abatugeraho nk’uko baba baje kudusura natwe bituma twumva ko tutari twenyine Imana ijye ibaha umugisha”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle avuga ko gusura abantu ari umuco mwiza kuko ubusanzwe iyo umuntu yagize ibyago agira abaza kumuyagira ari nabyo aba bakozi b’ibitaro bya Ruhengeli bakoze.
Yagize ati”Ubundi uyu ni umuco ukwiriye kuranga abanyarwanda bumva ko mugenz wawe yagize ibyago bakaza kumuyagira bakamufata mu mungo ni byiza ni ibyo kwishimira Kandi ubumuntu nibwo bukwiriye kuturanga.nibutsa n’aba bantu bagize ibyago bakabura ababo ko tukibazirikana Kandi tuzakomeza kubaba hafi.”
Muri iki gikorwa abakozi b’ibitaro bya Ruhengeri bafashije imiryango 14 y’abagizweho ingaruka n’igitero cy’abarwanyi ba RUD Urunana. aba batanze ibiribwa birimo umuceri,ibishyimbo,isukari,umunyu ndetse n’isabune ndetse bagurira umuryango ugizwe n’abantu batanu amakarita ya mitiweli. ibi byose bikaba bifite agaciro k’amafaranga asaga ibihumbi 500.
Uwimana Joselyne