Abana batatu umwe yari mukigero k’imyaka umunani undi itanu,bo mu murenge wa muko akagari ka kivugiza,kumunsi wo kuwa 05/11/2020 bahitanywe n’imyumbati bagiye gucukura nyuma yuko nyina wabo yari yabahaye ihiye nyuma bakamuca muri humye bagasubira mu murima gucukura imibisi babiri bahita bapfa undi umwe ajyanwa kwa muganga atarapfa.
Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 06/11/2020 aho aba bana Bose barererwa kwa nyirakuru uko ari batatu babiri baravukana naho undi ni uwo kwa nyina wabo ariko Bose barererwa kwa nyirakuru, bariye imyumbati bayigaburiwe na nyina wabo uturanye na nyirakuru nyuma bamuca murihumye bajya mu murima gucukura iyo guhekenya ibintu ababyeyi batari bamenye bakabanza gukeka ko uwo nyina wabo ariwe wabaroze.
Babiri bahise bapfa undi umwe ajyanwa kibitaro bikuru bya Ruhengeli nyuma agaruye akenge niwe wababwiye ko basubiye inyuma bakajya gucukura imyumbati.
Aya makuru Kandi yahamijwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axel avuga ko aribyo koko aba bana bapfuye barererwaga kwa nyirakuru yagize ati”nibyo Koko aba bana barererwaga kwa nyirakuru bose bagaburiwe imyumbati na nyina wabo babanza gukeka ko yabaroze ariko nyuma biza kugaragara ko bamuciye inyuma bakajya gucukura imibisi Kandi ko ariyo yabishe”
Nyuma yo gukorerwa isuzuma ngo barebe ikishe aba bana bagasanga ari imyumbati kurubu bari kureba uko bashyingurwa.
Uwimana Joselyne