Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukwakira nibwo Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yakoze igikorwa cyo kugenzura ko amadini n’amatorero bikorera muri iyi Ntara byubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 mu gihe bari mu mihango y’amasengesho isanga abapadiri 2 bishe aya mabwiriza.
Iki gikorwa cyabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.
Ni muri urwo urwego Polisi yaje gusanga muri Shapeli ya Kiliziya Gaturika Katederali ya Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze harimo abasaza n’abakecuru bashyizwe ukwabo muri iyo Shapeli barimo guhabwa igitambo cya misa na Padiri Nsengiyumva Felicien. Ni mu gihe hari irindi tsinda ryari muri Kiliziya nini risomerwa na Padiri mukuru wa Katederali ya Musanze, Padiri Ndagijimana Emmanuel.
Padiri mukuru wa Katedalari ya Musanze witwa Emmanuel Ndagijimana na mugenzi we Padiri Felicien Nsengiyumva Polisi yabasanze bari gusomera Abakirisitu biganjemo abasheshe akanguhe bicaye mu buryo bwabateza akaga ko kwanduzanya COVID-19. Bombi bakorera muri Katedalari ya Ruhengeri. Buri wese yatanze 20 000 FRW.
Padiri Felicien Nsengiyumva Polisi yamusanze ari gusomera abasaza n’abakecuru Misa muri Shapeli iri hafi aho mu gihe Padiri Emmanuel Ndagijimana we bamusanze ari gusomera Misa Abakirisitu muri Kiliziya nini ya Musanze.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga yavuze ko mu nsengero zigera kuri 72 bagenzuye hariya kuri Katederali ya Ruhengeri niho honyine batari bubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.
Yagize ati “Mu nsengero zirenga 72 twakoreye igenzura mu Karere ka Musanze, Gakenke, Gicumbi na Burera, muri Katederali ya Ruhengeri niho honyine twasanze bakoze ibinyuranyijwe n’amabwiriza. Twasanze abantu begeranye cyane ku buryo byashyira mu kaga abakirisitu bari baje mu misa.”
ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko abakecuru n’abasaza bari muri Shapeli bari begeranye cyane kandi batambaye udupfukamunwa. Ni mu gihe abandi bakirisitu bari muri Katederali nabo batari bubahirije intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi kuko intebe isanzwe yicarwaho n’abantu 4 kuri ubu igomba kwicarwaho n’abantu 2 gusa ariko ntabwo byari byubahirijwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) rivuga ko akenshi abantu bakuze cyane bibasirwa n’icyorezo cya COVID-19. By’umwihariko abarengeje imyaka 60 y’amavuko cyangwa se abafite ibibazo by’ubuzima nk’imyanya y’ubuhumekero, umutima, diyabete n’izindi.
Abapadiri barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 bahanwe hakurikijwe amabwiriza ahana abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.
ACP Rugwizangoga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa.
Yagize ati “Icyo dushinzwe nka Polisi ni ukugenzura ko amabwiriza yubahirizwa uko yatanzwe. Kandi tuzakomeza kugenzura neza ko amategeko yubahirizwa nk’uko bisanzwe, twanavuganye n’inzego bireba kugira bagire icyemezo bafatira bariya barenze ku mabwiriza. “
ACP Rugwizangoga yakomeje yibutsa abagize amadini n’amatorero by’umwihariko abahawe uburenganzira bwo gusubukura serivisi ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha kandi bakagira uruhare mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Ntirandekura Dorcasa