Mu rubanza rw’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve aregwamo we na bagenzi be gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, umwunganizi mu by’amategeko uregera indishyi kuba kubwiswe yavuze ko mu bo bareze harimo n’Akarere ko nako kagomba gutanga indishyi ku bakozi bako, agatangazwa nuko atarabona Akarere kitabye.
Ni urubanza rwaburanishirijwe mu rukiko rukuru aho ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwo kuba bakoherezwa uregwa mu rukiko rwibanze rwa Muhoza.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya 8h30 aho rwatangiye ubushinjacyaha aho bwatangiye bugaragaza, impamvu bwajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze.
Bwatangiye buvuga ko urukiko rwisumbuye rwiyambuye ububasha rwirengagije ibigenwa n’itegeko ndetse n’ibimenyetso biri mu rubanza biha ububasha urukiko rwisumbuye rwa Musanze aho gukubita no gukomeretsa byateye abakubiswe kudashobora kugira icyo bakora mu buryo buhoraho.
biteganwa Kandi bigahanwa n’ingingo 121 mu gika cyaho cya gatatu iyi ngingo ivuga kandi iyo gukubita no gukomeretsa byateye umuntu kutagira icyo akora ahanishwa igifungo kimyaka kuva kuri 15 itarengeje 30 n’ihazababu ya miriyoni guhera kuri 15 kugeza kuri 30 ibi byose rero byirengagijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwohereza uru rubanza mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza.
Umwunganizi mu by’amategeko uregera indishyi Me.Munyarugero Gaspard ahawe umwanya yavuze ko atangazwa no kubona mubo bareze bagomba gutanga indishyi hari abatitaba, abajijwe abaribo avuga ko ari Akarere ka Musanze aho nabo bagomba gufatanya kwishyura indishyi kubera ko ari abakozi babo bahohoteye abakiriya be bityo rero akaba asaba ko n’Akarere kazitaba Kandi kakishyura indishyi z’abakozi babo ku makosa bakoze bari mukazi.
Ubucamaza kuri iki kibazo bwavuze ko urubanza ni rutangira kuburanishwa mu muzi Akarere nako kazahagararirwa, niba barakareze nabo bagomba kuhaboneka.
Abaregwa bo bavuze ko bishimiye icyemezo urukiko rwisumbuye rwakoze kuko rwabikoranye ubushoshozi bunasaba ko babafasha bakibhtisha urubanza kuko amezi asaze ane, Urubanza ruka ruzasomwa ku itariki ya 06/10/2020 isa 14h00
Uwimana Joselyne