Isoko ry’ibiribwa rizwi nka ’Kariyeri’ riri mu mujyi wa Musanze ryubatswe n’Ingabo z’Inkeragutabara (Reserve forces) mu gihe gito kitarenze amezi ane, bikomotse ku bwitange bwa Gen. Major(RTD) Eric Murokore muri ibi bikorwa bwavuzweho.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Musanze baganiriye na Rwandatribune barashima Umukuru w’igihugu Paul Kagame ko mu byo yabasezeranyije yiyamamaza harimo isoko ry’ibikomoka k’ubuhinzi rizwi nka Kariyeri rimaze kuzura, aho batangajwe n’umuvuduko wubakanywe iri isoko ry’ibiribwa rihuzuye mu gihe gito.
Mu karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru, huzuye isoko ry’ikitegererezo rizacururizwamo ibikomoka ku buhinzi, rikaba ryubatswe mu buryo bujyanye n’igihe kandi bugezweho bijyanye n’ikoresho byakoreshejwe mu kuryubaka, ingano yaryo ndetse n’imyubakire yaryo.
Ni isoko riherereye mu kagari ka Mpenge ho mu Murenge wa Muhoza, mu mujyi rwagati wa Musanze, iri soko rikaba riri mu bikorwa Perezida Kagame yemereye abanya-Musanze ndetse n’abaza guhahira muri aka karere mu rwego rwo kubegereza ibikorwaremezo byumwihariko kubonera abahinzi aho bagurishiriza umusaruro wabo.
Iri soko rikaba ryari ryarahawe Rwiyemezamirimo Kazoza Justin ariko amasezerano aza guseswa bitewe n’ibyo atubahirijwe maze ibikorwabyaryo bizakudindira.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Musanze ubarizwa mu ishami rishinzwe ibikorwa remezo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko imirimo yo kubaka iri soko yahawe ikigo gikora imirimo y’ubushabitsi kibarizwa muri Reserves Forces, ibi bikorwa bikaba bihagarikiwe na Gen.Maj(RTD)Eric Murokore wakoze iyo bwabaga kugirango iyi mirimo irangire vuba.
Mu kiganiro Capt (Rtd) Mugema Ally yagiranye n’Umunyamakuru wa Bwiza.com nk’umwe mu bayoboye imirimo yo kuryubaka, asobanura ko Iri soko ririmo ibice bitatu.
Hari isoko rinini nyirizina rigeretse rimwe rigenewe abacuruzi basaga 2,000, bazajya bacururizamo,ikindi gice kigizwe n’ububiko kigeretse kabiri aho abacuruzi babika ibicuruzwa byabo baba baranguye bitashoboye gukwira mu bisima”.
Igice cya gatatu cy’iri soko kigizwe n’ubwiherero bugezweho na bwo bugeretse kabiri buzajya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abaguzi bagana iri soko umunsiku wundi.
Iri soko kandi ryubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’ama ’sensors’ yifitemo ubushobozi bwo kumenya ko rigiye gufatwa n’inkongi y’umuriro, ku buryo mu gihe ryaba rifashwe ryazimywa byihuse.
Abajijwe ibanga bakoresheje kugira ngo isoko ryuzure mu gihe cy’amezi ane yonyine nyamara hari aho usanga imirimo nk’iyi y’ubwubatsi inatwara imyaka irenga 10, Capt. Mugema yavuze ibanga ari ubushake.
Ygize Ati: “Twashyizemo imbaraga nyinshi mu byo twakoraga, dukora amasaha 24 kuri 24 ndetse n’iminsi irindwi ku yindi. Icya kabiri isoko ryagize abantu barikurikirana, igikorwa bacyita icyabo ku buryo wari umuhigo twebwe twihaye w’uko iri soko tugomba kuryubaka mu gihe gito gishoboka, kandi byarashobotse”.
Mugema yunzemo ko abakozi babarirwa muri 500 ari bo bakoze imirimo yo kubaka iri soko, gusa nanone hakabaho kubahozaho ijisho kugira ngo akazi bakora katadindira.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yabwiye BWIZA ko byitezwe ko imirimo yo kubaka iri soko ry’akataraboneka izatwara arenga miliyari 4 z’amafaranga y’ u Rwanda. Abaryubaka batubwiye ko bagomba kurishyikiriza akarere bitarenze ku wa 20 Kamena 2024.
Meya wa Musanze kandi yahamirije iki gitangazamakuru ko imirimo yo kubaka iri soko igomba kurangirana n’uku kwezi kwa Kamena, ari na bwo kuricururizamo bizatangira.
Kuri ubu kwandika abifuza gucururiza muri Kariyeri byamaze gutangira, bikaba byitezwe ko ababarirwa mu 2,800 ari bo bazaba bemerewe gucururiza muri iri soko.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, aheruka kubwira itangazamakuru ko Kariyeri nshya yitezweho “kongera ubucuruzi mu mujyi ndetse no gufasha abacuruzi gukorera ahantu heza kandi hatekanye”.
Mukamuhire Charlotte
Rwandatribune.com