Abaturage b’Umurenge wa Cyuve barataka cyane kubera ibikorwa by’ubujura buhamaze iminsi,aho bamwe basangwa mu mazu yabo bagatemagurwa.
Mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze,Intara y’amajyaraguru baratabaza,Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze,n’inzego z’umutekano ko zabakiza Itsinda ry’abajura bakomeje kwibasira abaturage aho buri munsi badahwema gutobora amazu,kwica inzugi nakabasanga mu Mazu aho babambura utwabo ndetse bakabatemagura.
Aho ubu bujura bwibanje cyane ni mu Kagali ka Rwebeya mu midigudu ya Marantima,Nyarubande na Nganzo,aho hose ingo zirenga 60% zimaze guterwa n’amatsinda y’abasore baza bitwaje imipanga n’amatoroshi aboneshya cyane bakaka abaturage utwabo.
Kuwa 4 Gashyantare 2021,mu rugo rw’uwitwa utuye mu mudugudu wa Nganzo,Akagali ka Rwebeya,Umurenge wa Cyuve,Akarere ka Musanze rwaratewe abajurabica inzugi bamusanga aryamye mu buriri,bamwambura amafaranga ndetse baramutema,bamusiga ari intere.
Uwitwa Nyirarwango Tasiyana n’umukecuru w’imyaka 65 atuye mu Murenge wa Cyuve ubwo yaganiraga na Rwandatribune yavuze ko abajura bamuteye iwe bakamutwara ihene zigera muri 5,ndetse n’imyaka yari yahunitse,uyu mukecuru avuga ko abo bajura bateye iwe baje ari itsinda ry’abantu 4.
Ubuyobozi w’Akarere ka Musanze, buvuga ko inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi butazigera na rimwe bujenjekera abantu bavutsa abandi ibyo baruhiye, ndetse no gutahura amayeri yose abajura bakoresha biba abaturage.
Nuwumuremyi Jeanine uyobora akarere ka Musanze yagize ati “Ni byo koko amayeri akoreshwa n’abajura nko gutobora amazu n’ubu buryo nakwita ko butari busanzwe bwo gukingirana abantu mu mazu yabo baryamye ngo batabona uko batabarana byoroshye, twarabimenye kandi dukoresha uko dushoboye mu gutahura ababikora. Tumaze iminsi dufata abajura benshi n’ubu tuvugana muri iri joro hari abajura 7 twafashe tubashyikiriza inzego zibishinzwe ngo bakurikiranwe”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gucunga umutekano ari inshingano za buri wese kuko n’ubwo abakora amarondo barimo n’abitwa aba ‘Home guard’ bakwiyongera hataboneka abacunga buri rugo.
Hari hasize imyaka igera muri 4 muri uyu murenge wa Cyuve hari hadutse itsinda ryitwaga Abanyarirenga aho Ubuyobozi bwite bwa Leta ndetse n’inzego z’umutekano bahagurukiye iki kibazo ndetse bamwe muri abo bajura batabwa muriyombi barahanwa,kuva icyo gihe habonetse agahenge.