Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye amashusho y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyuve ndetse n’uw’Akagari ka Kabeza bafatanyije na DASSO bakubita abaturage bavuga ko babaziza kutambara neza agapfukamunwa. Abakubiswe bari kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeli, abo bayobozi bo RIB yabataye muri yambi aho bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza.
Bamwe mubaturage bari bahari biba bavugako izi mvururu zaturutse ku mu DASSO waruhagaze mu muhanda ari kureba ko abaturage bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yo kwambara neza agapfukamunwa ndetse no kuguma mu rugo nk’uko bisanzwe k’udafite aho agiye hihutitwa.
Iranzi Jean Damascene yagize ati ” Twari duhagaze ku muhanda dutegereje umuntu wari utuzaniye amafaranga, umu DASSO aratubwira ngo ni dusubire mu rugo tumubwira ikiduhagaritse ku muhanda ko namara kuyaduha dusubira mu rugo, nari mpagararanye na Dushime wakubiswe rero tubonye bakomeza gutera amahane bagezaho benda kurwana umwana ahita amucika yirukira mu rugo kuko batuye hano ku muhanda aherako arahamusanga amusohora mu nzu amuzana amukurubana maze mushiki we wari uri mu rugo nawe ntiyabyihanganira aza aje kumukiza, bose arakubitagura afatanya naba sekirite barahondagura bakurura hano mu muhanda.”
Akomeza avuga ko gitifu w’akagari nawe yaje nyuma agafatanya na bagenzi be gukubita abo bavandimwe maze polisi ihageze ihosha iyo mirwano.
Karemera Aloys ni se w’aba bana bakubiswe, nti yari hafi aho ubwo abana be bakubitwaga. Avuga ko yababajwe n’iyi mirwano yamusenyeye urugo rwe.
Yagize ati” Byambabaje bihagije kubona abagabo bane bakubita umwana w’umukobwa bene kariya kageni ndasaba ko amategeko yabahana kuko aba bayobozi bacu nabo baba badushyiramo umutima mubi, gukemura ibibazo si ugukubita abana banjye ubu ni indembe. umuhungu bamukubise bamuvuna imbavu, umukobwa bakubise imigeri munda”
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mbere y’uko atabwa muri yombi twagiranye ikiganiro maze ahakana kuba yakubise abo bana, avuga ko yasanze Hari imirwano akaza gukiza ko we ntacyo yari gukora kindi cyane ko ariwe wanahamagaye police.
Yagize ati ” mu by’ukuri ibi birababaje kuba umwana yarahunze DASSO ikajya kumuzana ubwabyo ni amakosa kuko kuba yarirutse agahunga byagaragara ko yamutinye yagombaga kumureka kuko ntakosa rihambaye yari yakoze ku bw’ibyo rero nibyo byateje imirwano naje nsanga bikomeye njya gukiza nyuma mbonye bikaze mpamagaza police niyo yabikemuye njye ntawe nakubise”
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abo bayobozi bagaragaye bakubita abaturage.Kugeza ubu bakaba bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Abatawe muri yombi ni gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas ndetse na DASSO witwa Nsabimana Anaclet na Bayingoma Sylvan. Aba bakaba bakurikiranyweho gukubita Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse.
UWIMANA Joselyne