Bamwe mu baturage biciwe ababo batuye mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuga ko kuba uwayoboye igitero cyabiciye ababo bagera muri 14 bishimiye kuba Gen. Jean Michel Afurika nawe yishwe.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com bavuga ko bumvise inkuru ko uwagabye igitero kikabicira ababo, bamwe mu baturage biciwe ababo batuye mu mirenge ya Kinigi na Musanze bavuga ko kuba uwayoboye igitero cyabiciye ababo bagera muri 14 bishimiye kuba Gen. Jean Michel Afurika nawe yishwe.
Nsengiyumva Jean nawe ari mubo ibyo bitero byagizeho ingaruka kuko yapfushije bakurube babiri yagize ati”kuba uwateguye igitero akatwicira abantu nawe yishwe ni ibyishimo kuri twebwe kuko aho yashyize abacu nawe yahagiye kandi ikindi ni uko n’abandi Bose bafatanije nawe bakwiye kubyumva bakamenya ko nabo bizabagaruka nk’uko uwari ubayoboye byamugendekeye.
Hamwe mu hashyinguwe inzirakarengane zo mu Kinigi
Nyirarudodo Anonciata nawe yiciwe umwana w’imyaka 16 yagize ati”Imana ihora ihoze ,nubwo twababaye tukicwa nagahinda ariko nawe umuryango we ubabare nkatwe kuko natwe baduteye agahinda none Uwiteka iraduhoreye byadushimishije Kandi cyane ” ati: biduhaye ikizere ko ntawe uzogera gutekereza gupfa guhungabanya umutekano wacu.
Nyirarudodo yarangije ashimira Perezida Paul Kagame ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ndetse avuga ko uyu mubano mwiza ariho guhorerwa kw’abiciwe ababo mu Kinigi guturuka.
Juvenal Musabyimana Juvenal uzwi ku mazina ya Jean Michel Afurika yiciwe muri , Teritwari ya Rutchuro, Gurupoma ya Busanza, Locarite ya Mpimbi, uturutse ahitwa I Makoka mu mirwano yashamiranyije Ingabo za FARDC umutwe udasanzwe wa HIBOU SPECIAL FORCE n’inyeshyamba za RUD URUNANA P5.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Maj.Ndjike Eric, yagize ati” twiteguye kurandura no kwirukana imitwe yose irwanira k’ubutaka bwa Congo, turashaka kubaka igihugu cyacu, twihaye intego yo gukomeza uru rugamba tukaba dukomereje kuri FDLR/FPP yashinzwe na Colonel Dani, ndetse na FLN”.
Urupfu rwa Afurika Jean Michel rusobanuye byinshi ku mutekano w’u Rwanda ndetse na Congo dore ko inyeshyamba yari ayoboye zari zimaze imyaka 15 ziyogoza agace ka Binza, Gasave na Nyabanira hose ni muri Rutchuro muri Kivu y’Amajyaruguru. Uyu akaba ariwe wagabye igitero cyateye mu karere ka Musanze my mirenge ya Kinigi na Musanze cyahitanye 14.
Joselyne Uwimana