Bamwe mu bagana ikigo nderabuzima cya Muhoza mu mujyi wa Musanze batewe impungenge n’uko bashobora kwandurira covid-19 kuri icyo kigo kuko hagaragara ubucucike bwinshi ndetse n’akavuyo cyane cyane mugihe bari guhamagarwa aho baba batonze imirongo muri service zitandukanye.
Bamwe mubagana iki kigo nderabuzima bavugako batewe impungenge n’akavuyo kagaragara kuri iri vuriro,kuko bamwe murabo bahivuriza bavuga ko haba abahagana ndetse n’abahakora ko bari kubona ntacyo bibabwiye cyane ko hari akavuyo gakabije kuburyo bahakura indwara zitandukanye cyane cyane icyorezo cya covid-19
Umwe muribo utashatse ko amazina ye agaragazwa yagize ati”Mubyukuri namwe murareba umubyigano uri kuri iyi mirongo ubuse koko kwandura si ibintu byoroshye? Baraza guhamagarwa maze abantu bose bakirukira ku murongo babyigana nawe reba koko ubuse umunu ntari bwivuze indwara imwe ariko agatahana ikaze kurusha iyo yazanye? Mu byukuri bakwiriye kwita kuri gahunda yo kuba bantu bakubahiriza amabwiriza”
Undi nawe utashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we yagize ati”Ese ko badufatira kwambara agapfukamunwa ko twakambaye nabi ubu ibi byo ni ibiki? Abantu bahekeranye bene aka kageni jyewe nafashe umwanzuro wo kwicara hano kugeza igihe akavuyo gashiriye aho kugirango jye gutahana izindi ndwara zisumba izo nari mfite,gusa abayobozi bahano nabo wagirango ntibabibona Koko baraza bakitambukira nk’abatabona ibiri kuba”
Umuyobizi w’ikigo nderabuzima cya Muhoza Nirere Leopold avuga ko hari abantu umunani bashinzwe guhwitura abantu no kubibutsa kubahiriza amabwiriza ariko ko habayeho uburangare batabikoze. Yagize ati”Dufite abantu umunani bose bashinzwe kwita no kureba ko amabwiriza yo kwirinda covid-19 abatugano bayubahiriza, bamwe bakora mugitondo abandi bagakora nyuma ya saa sita ariko mu byukuri habayeho uburangare kuko ntanumwe uhari ariko tugiye kubikosora ikosa twaribonye Kandi ntibizongera”
Muri iki cyumweru nibwo leta yashyizeho amabwiriza mashya yo kurwanya icyorezo cya covid-19 byumwihariko mu karere ka musanze ho hakazwa ingamba kuko muri iyi minsi hari kuboneka abantu benshi ugereranije no mu tundi turere aho minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko imibare y’abandura muturere twose tw’igihugu 13% arabo muri Musanze.
Joselyne