Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Kinigi barasaba ko barenganurwa bagasubizwa ubutaka bwabo bavuga ko bwagurishijwe mu buryo butazwi.
Aba baturage bagera kuri 44 bahoze batuye mu ntanzi za parike y’ibirunga nyuma baza kugurirwa ubutaka n’umuryango mpuzamahanga AIMPO (African Indigenous and Minority People’s Organisation) mu mwaka wa’2004 buherereye mu kagari ka Nyoniririma mu mudugudu wa Nyagisenyi.
Nsanzimana Pascal yagize ati”Twagiye kumva twumva ngo bwaragurishijwe ntibukiri ubwacu ngo ni ubw’uwitwa Eric turasaba leta ko yaturenganura kuko natwe turi abayo.”
Ntahobicira Speciose yagize ati”nk’ubu barashaka kudusubiza mu ishyamba! nigute baduha imirima yo guhingamo tukumva ngo ntikiri iyacu?ubwose tuzajyahe tuzakora iki ko twahingagamo ibirayi n’ingano?twari tumaze kumenya kwiteza imbere none bisubiye inyuma”
Twagirimana Eric aba baturage bavuga ko ariwe wabariganyije ubutaka bwabo we arabihakana kuko ngo bagiranye amasezerango y’ingurane kandi afite ibyangombwa by’ubwo butaka .
Yagize ati “Ese kuki bavuga ko nabariganyije kandi narabahaye imirima ine arinabo bayihitiyemo.Nakibazo bigeze bagaragaza tugurana ikindi kandi inzego zose guhera ku mudugudu zaransinyiye kugeza ku karere bampa ibyangombwa byose,none bavuga ko ndi mu makosa gute aribo babimpaye ubuyobozi bwabimpaye ko aribwo bukiriho”
Twagirimana avuga ko yaje kugurisha ubwo butaka abandi abandi bantu binyuze mu masezerano y’ubugure ndetse bakanahabwa ibyangombwa by’ubutaka .
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana J.Damasciene avuga ko nta gikorwa na kimwe cyemerewe gukorerwa muri ubwo butaka,kugeza igihe ikibazo gikemukiye .
Yagize ati “twasabye Twagirimana Eric n’abo yagurishije ko baba baretse kugira ikindi gikorwa gikorerwamo bagasubiza ubwo butaka banyirabwo kuko ntawo ari amafaranga yabahaye ngo babe barayariye.Ari n’abamusinyiye bakamuha ibyangombwa nabo bazabisobanura kuko ibwiriza rivuga ko ntawemerewe kugura n’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma burundu abafatiranye kandi ibwiriza ntirije ubu.”
Ubutaka bivugwa ko bwari ubwa koperative “Abizerwa” y’abasigajwe inyuma n’amateka bagera kuri 44 buherereye muri centre ya kinigi bufite ubuso bwa are zigera kuri 90 akaba ari bwo butaka bakoreshaga mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Yanditswe na UWIMANA Joseline