Bamwe mubaturage bo mu murenge wa gataraga bagera kuri batandatu bavuga ko batinze kwishyurwa n’akarere ahubatswe ibyumba by’amashuri bigera kuri 20 bishyuye bamwe abandi bagasigara babyukiye ahubakwa ayo mashuri umwe muribo ahagarika abubatsi kumwubakira mu isambu bataramwishyura.
Aba batuge bavuga ko hashize amezi ane abandi bishyuwe ariko bo bagasigara ariko ko batari bafite ibyangobwa byuzuye aho babyujurije bakaguma gusigara bafata icyemezo cyo kujya ahubakwa aya mashuri umwe muribo witwa Karikumutima perusi yahisemo guhagarika abubakaga yashyiraho amatafari akayakuraho bashyiraho umucanga akawukuraho bibangobwa ko hiyambazwa police,imutwara ku murenge kuvugana nababishinzwe kugirango yishyurwe.
Umuvugizi wa police mu ntara y’amajyarugu CP Rugigana Alex yabwiye rwandatribune ko ayo makuru ariyo ko bafashe bakamutwara ku murenge kugirango bamukemurire ikibazo yagize ati” yagiye kubuza abantu bamwubakiraga mu isambu bataramwishyura abuza abubaka,atera amahane police iraza iramutwara ariko ntabwo twamufunze ahubwo twamushyikirije abayobozi ku murenge ngo bamukemurire ikibazo”
Umuyobozi w’akarere ka musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axel avuga ko icyo kibazo bakizi Kandi bari kugikurikirana ko impamvu abo baturajye batishyuwe aruko hari ibyangobwa bafite bitari byuzuye ariko ko bagiye kubikemura yagize ati”amadosiye yabo ntabwo yari yuzuye ariko ubu babiduhaye ejo nibwo ayuzuye yabonetse tugiye kubikora bishyurwe,kuko murabizi amafaranga ya leta niyo haburaho kamwe ntasohoka niyompamvu rero abo bari basigaye kuko haribyo batari bujuje”
Aba baturage bavuga ko ubwo bari barambiwe gusiragizwa kuko iyo babajije ushinzwe kubikurikirana wubakisha aho ababwira ko babishyize ku karere bajya ku karere bakabohereza kuri banki naho bagerayo bagasanga ntayariho bagahora muribyo Kandi ko amashyuri babona yaruzuye asigajwe gusakarwa bityo ko bataba bakishyuwe asakawe batarabishyura.
Bamwe murabo Kandi bavuga ko bagiye baberewemo amafaranga atandukanye uwo barimo menshi asaga miliyoni imwe na maganabiri (1200000) naho amake ari ibihumbi 600.
Uwimana Joselyne