Abagabo bamwe bo mu Karere ka Musanze barashinjwa n’abagore babo kurara mu ndaya,barangiza bakabeshya abagore babo ko bafungiwe muri Stade kubera kurenza amasaha yo gutaha
Mu karere ka Musanze ho mu ntara y’amajyaruguru,bamwe mu bategarugori bahatuye barashinja abagabo babo kurara mu ndaya,barangiza bakabeshya ko barajwe muri Sitade n’inzego z’umutekan muri stade kubera kwica amasaha.
Mukandori Anonsiyata n’umugore utuye mu Murenge wa Nkotsi,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune yavuze ko kuva aho ingamba zifatiwe zo kurwanya ubwando bwa Covid19,umugabo amaze igihe arara mu ndaya,umugore yamuhamagara akamubeshya ko araye muri Stade kubera gukererwa gutaha,uyu mugore avuga ko umugabo we asanzwe akora akazi k’ubufundi mu Mujyi wa Musanze.
Naho Tasiyana Muhoza atuye mu Murenge wa Rwaza umugabo we akora akazi k’ubukanishi bw’imodoka,yavuze ko aho icyorezo cya Covid19 amaze iminsi myinshi atarara mu rugo,rimwe akavuga ko bwamwiriyeho agatinya gutaha,ubundi ati nafatiwe mu mukwabo,icyagiye gutangaza uyu mugore n’uko ubu umugabo we hari abakobwa babiri batangiye kumurega mu nzego z’ibanze bavuga ko yabateye inda,umugore akaba avuga ko ntakabuza izo nda yazibateye ubwo yamubeshyaga ko yafashwe mu mukwabu.
Mwizerwa Ally