Mu masaha ya sambiri z’ijiro zishyira satatu zo kuri uyu wa 29 Werurwe 2020 mu murenge wa Cyuve wo mu karere ka Musanze hafashwe abagabo batandatu basuye mugenzi wabo maze basangira inzoga.
Aba basuranye mu gihe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus asaba buri munyarwanda kuguma mu rugo kugira ngo harindwe ikwirakwira ry’ako gakoko.
Usibye ibyo,aba bagabo basangiye inzoga bicaranye ku buryo bari begeranye baganira banaririmba mu ijwi riranguruye dore ko bari banacuranze umuziki ari nako banyuzamo bakabyinana.
Aba bagabo batandatu kuri ubu bari mu maboko ya polisi,sitasiyo ya Muhoza bavuga ko bari baje gusura mugenzi wabo Sam Kiruhura bagakora igisa n’ibirori dore ko bahereye mu saha y’amanywa barimo gusabana.
Umuvuguzi wa police mu ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana Alex yahamije iby’aya makuru.Yavuze ko aba bagabo bari mu baboko ya polisi bazira kutubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kuguma mu rugo,kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahari abantu besnhi mu buryo bwo kwirinda iwkirakwira rya Coronavirus.
Yagize ati : “Ntabwo twigeze tubuza abantu kunywa inzoga ariko bagomba kuyinywera mu rugo iwabo nta kavuyo k’abantu benshi ariko aba bakoze ikosa ryo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuko n’uburyo
bari bicayemo ntibuhuye n’amabwiriza yashyizweho bityo ubu tukaba twabashyize kuri sitatiyo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru avuga ko abafashwe bemera amakosa.Ngo igikurikira ni ukubigisha ku buryo Coronavirus ikwirakwira n’uburyo bwo kuyirinda ndetse bakanacibwa amande.
Umuyibozi w’akarere ka Musanze madamu Nuwumuremyi Jeanine wari uhari ubwo aba bagabo batabwaga muri yombi yadutangarije ko igikorwa cyo gufata abantu nk’abo batumvira amabwiriza ya Leta gikomeje Kandi ko muri iri rijoro hari n’abandi benshi bafashwe.
Yagize ati:” N’ubu tuvugana ndacyari mu kazi nzeguruka.
ni igikorwa turi gukora Kandi hari n’abandi twafashe imibare y’abo bose nzayibona ejo kuko tutarasoza iki gikorwa cyo kureba abantu batubahiriza aya mabwiriza yashyizweho na Leta yo kuguma
mu rugo cyangwa kwirunda ahantu abantu ari banshi.”
Ku ya 21 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize ahagaragara itangazo risaba buri munyarwanda kuguma mu rugo yirinda gukora ingendo zitari ngombwa no kujya ahahuriye abantu benshi.
UWIMANA Joselyne