Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,dukesha umunyamakuru wacu ukorera iMusanze aravuga ko kuri uyu mugoroba, mu masaha ya samoya hafashwe umubare nyamwinshi w’abananiwe kubahiriza isaha yo gutaha ya sa moya nkuko byaraye byemejwe n’inama y’abaministiri yateranye k’umunsi w’ejo.
Bimwe mu byemezo by’inama hemejwe ko akarere ka Musanze gashyirwa mu kato,mu gihe mu gihugu hose usibye Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Musanze bemerewe gutaha ku isaha satatu z’ijoro mu mujyi wa Kigali na Musanze bategetswe kuva mu muhanda samoya,ni muri urwo rwego inama njyanama yateranye yemeza ,ibihano bigomba guhanishwa abatubahirije amabwiriza.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine yabajijwe niba umuntu utwaye imodoka ava mu Karere ka Gakenke cyangwa n’utundi turere tutari mu kato,yerekeza iRubavu cyangwa Nyabihu,nyuma y’ isaha ya samoya dore ko utundi turere tutarebwa n’ayo mabwiriza ese bizagenda bite?Meya yasubije ko nyuma y’isaha ya samoya ntangendo zemewe mu muganda uhuza Musanze n’izindi Ntara cyangwa uturere.
Umunyamakuru wacu ukorera iMusanze yiboneye n’amaso uburyo abantu basiganaga bava mu muhanda,n’amamodoka yiruka amasigamana,imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze yari umwirare,inzego z’umutekano Polisi na Dasso nazo zari zakajije umutekano,abafatiwe muri iyi mikwabo . Umubare w’abafashwe dukesha inzego z’umutekano ni 137.
Ubwanditsi