Kuri uyu wagatatu mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve habaye ihererekanabubasha hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve mushya Bwana Bisengimana Janvier n’uwari umusigire kuri uwo mwanya Bwana Kamanzi Jean Bosco.
Iki gikorwa cy’ihererekanyabubasha cyabereye imbere y’abagize inama njyanama y’umurenge ,abakozi b’umurenge, n’izindi nzego zitandukanye z’abafatanyabikorwa b’umurenge.Aba bahaye Gitifu mushya impano y’inkoni n’ingofero.
Aganira na rwandatribune.com,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bwana Bagirishya Pierre Claver yavuze ko inkoni ari ikimenyetso cyiza bakura mu muco.Ngo si ibisanzwe henshi, ahubwo ni ibyatekerejwe n’abamwakiriye.
“Mu muco nyarwanda ubundi iyo umuyobozi yimikwaga yahabwaga inkoni y’ubushumba.Yayihawe mu rwego rwo kugaragaza ko ahawe ubushumba ko intama agiye kuragira asabwa kuziragira neza.ntabwo bisanzwe ahandi,abamwakiriye nibo babyitekerereje”
Guhabwa iyi nkoni byagarutsweho na bamwe mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga,aho hari abayifashe nk’ikimenyetso kimuburira ko umurenge agiye kuyobora usaba izindi mbaraga z’umurengera bitewe n’amateka uzwiho.
Umurenge wa Cyuve ukunze kugaragaramo ibibazo bishingiye kuguhangana hagati y’abaturage n’abayobozi,ihangana rigera aho rimwe na rimwe rigateza umutekano muke.
Ibi bihura n’ikiganirotwagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Bagirishya wavuze ko umurenge wa Cyuve wahawe amateka atari meza,asaba abawutuye gufatanya n’ubuyobozi mu kuyahindura.
Ati: “Hanze abantu bafashe umurenge nk’aho ari umurenge udasanzwe wananiranye,Ntabwo ari no mu baturage gusa no mu banyamakuru kuko ntabwo uriya murenge wari usigaye utakimara icyumweru udaciye mu itangazamakuru kandi wajya kubireba ugasanga hari aho abaturage babigizemo uruhare hari n’aho abayobozi babigizemo uruhare.twifuzaga ko twahindura amateka ya wo dufatanyije ari abayobozi ari n’abaturage.”
Mu ijambo rye,Bisengimana Janvier yatangarije abitabiriye uyu muhango ko agiye gushyira ingufu mu guteza imbere ubuhinzi n’umutekano.
Yagize ata: “Nje gufatanya namwe gukomeza guteza imbere abaturage, tuzamura umuhinzi, Umutekano ni ikintu cy’ibanze, ni nayo mpamvu tuzaharanira kuba aba mbere mu kugira umutekano, duharanirako buri wese yishyira akizanaku buryo muri Musanze, umurenge wa Cyuve uzahora ku isonga.”
Bwana Bisengimana Janvier yari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke,abaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa 14 uyoboye uyu murenge mu myaka 14 ishize.
Umurenge wa Cyuve ufite ubuso bwa kirometero kare 33,7, abaturage 45.742.Ukaba umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze .Ni umurenge ugizwe n’ ibice bibiri , igice cy’ icyaro kigaragaramo imirimo y’ ubuhinzi cyane cyane ibirayi n’ ibishyimbo n’ igice cy’Umujyi ubu kiri guturwa cyane .
Uwo asimbuye yajyanywe mu buroko bitewe no gukubita abaturage
Bisengimana Janvier asimbuye Sebashotsi Gasasira Jean Paul urimo gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha bya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.Ibi byaha bije bikurikira ibyo gukubita abaturage bafungiwe mbere ubwo bagaragara mu mashusho bakubita umusore n’inkumi muri umwe mu mihanda yo mu murenge wa Cyuve.
Sebashotsi na bagenzi be barimo uwari Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, abadaso 2 Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan nibo batawe muri yombi mu kwezi kwa Gicurasi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abo baturage.
Abatawe muri yombi bireguye ko kugaragara bakubita abaturage byaturutse ku kuba bahoshaga imvururu zatewe n’uko ubuyobozi bwabasabaga gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa no kuguma mu rugo maze bo bakabyanga.
Iranzi Jean Damascene yari ahari ubwo Nyirangaruye Clarisse na musaza we bakubitwaga.
Yagize ati: “Umu DASSO yaratubwiye ngo dusubire mu rugo tumubwira ko uwo dutegereje uje kuduha amafaranga namara kuyaduha dusubira mu rugo, nibwo yatangiye gutera amahane azana n’inkoni bagezaho benda kurwana Dushime(musaza wa Nyirangaruye) ahita amucika yirukira mu rugo kuko batuye hano ku muhanda arahamusanga amusohora mu nzu amuzana amukurubana maze mushiki we wari uri mu rugo nawe ntiyabyihanganira aza aje kumukiza, bose arakubitagura afatanya n’aba sekirite barahondagura bakurura hano mu muhanda.”
Umwe mu bakubiswe yakuyemo uburwayi n’ihungabana
Nyuma yo gukubitwa,Nyirangaruye na musaza we bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Ruhengeli.
Umuganga wakurikiraniye hafi Nyirangaruye yatangaje ko inkoni zamwangije ku kigero cya 80%.Ku itariki ya 7 Kanama 2020 Nyirangaruye yasanzwe yifungiranye mu cyumba cye yanyonye ibinini birengeje urugero,ababyeyi be batangaza ko bakeka ko yaba yashatse kwiyahura kubwo gukeka ko atazabyara.
Yahise yihutishirizwa kujyanwa kwa muganga.ubu ameze neza.
Umuganga wamuvuye ubwo yakubitwaga n’abari abayobozi be yatangaje ko n’ubwo inkoni zamwangije cyane ngo ntaho bihurira n’inkondo y’umura ku buryo byamugiraho ingaruka mbi zirimo no kuba yabura urubyaro.
Muganga yasabye umuryango we n’abaturanyi kumuba hafi bakamuganiriza bakamuhumuriza ku bwo kumurinda kwiheba kuko asa n’uwahungabinyijwe n’ibyamubayeho.
UMUKOBWA Aisha