Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rungu, umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze witwa Mushimiyimana Jean Baptiste yahisemo kwegura ku mirimo ye nyuma yo kuriganya abaturage ubuyobozi burebera.
Ni amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com ko uyu Gitifu Mushimiyimana Jean Baptiste yariye amafaranga yishyurije umuturage witwa Mukamusoni wo mu mudugudu wa Nyarubande, akagari ka Rungu mu murenge wa Gataraga, ubwo yamurangirizaga urubanza noneho amafaranga ahawe ngo agezwe kuri nyirayo, bikarangira yose ayiririye.
Mukamusoni yisunze umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeaninne agirango amwishyurize uwo munyamabanga nshingwabikorwa wamuririye amafaranga noneho Meya wa Musanze ategeka Gitifu Mushimiyimana Jean Baptiste kwishyura uwo muturage mu maguru mashya.
Gitifu Mushimiyimana Jean Baptiste yarabyemeye ariko ubushobozi bumubana buke niko kwigira inama yo kwitabaza undi muturage witwa Nshimiyimana Ignace ngo agire aho amwishingira ngo nubwo yabona ayo kujya yungukira 20% yayafata azwi nk’urunguze [ Banki Lambert].
Ntibyatinze kuyabona kuko umunsi umwe gusa amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) Nshimiyimana Ignace yari yamaze kuyabona k’uwitwa Habanabashaka James ariko mu masezerano yakozwe banditse ko agurijwe ibihumbi Magana arindwi na makumyabiri (720.000 frw) yagombaga kwishyurwa mu mezi atatu gusa atayishyura hagafatirwa umutungo yatangiye icya ngombwa cya burundu.
Amafaranga akimara kuboneka yahawe Gitifu Mushimiyimana Jean Baptiste nawe ahita yishyura Mukamusoni nkuko umuyobozi w’akarere yari yabimutegetse ariko biza kurangira Gitifu atishyuye Nshimiyimana Ignace wamwishingiye ngo nawe ayasubize nyirayo Habanabashaka James. Biba aka ya mvugo yo gufata ideni ahantu hishyurwa irindi [Deshabiller Saint Paul pour habiller Saint Pierre] nkuko bivugwa mu rurimi rw’igifaransa.
Aha, niho Nshimiyimana Ignace nk’umwishingira yarezwe ku murenge wa Gataraga, umukozi ushinzwe irangamimerere Ndayambaje Silas agategeka ko Nshimiyimana Ignace agomba kuyishyura yongeyeho ibihumbi 30, yose hamwe akaba ibihumbi Magana arindwi na mirongo itanu (750.000 frw) kubera ubukererwe bwabayeho.
Hakurikiyeho inzira yo kugana inteko y’abunzi b’akagari ka Rungu maze Nshimiyimana Ignace yemera koyishingiye Gitifu Mushimiyimana Jean Baptiste amafaranga 500.000 frw yagombaga kuzishyura hiyongeyeho 20% y’inyungu akaba 720.000 frw none ngo n’umurenge ukaba wongeyeho 30.
Inteko y’abunzi b’akagari ka Rungu binjiye mu kibazo , baragisesengura basanga amafaranga yaratinze kwishyurwa koko kandi igihe bayafataga bariyemeje kuzishyura bongeyeho 20% , bityo bategeka Nshimiyimana Ignace kongeraho ibihumbi 50 yose agashyika ibihumbi Magana inani(800.000 frw) ari nayo yishyuzwa Nshimiyimana Ignace ubwo twakoraga iyi nkuru.
Umugore wa Nshimiyimana Ignace n’agahinda kenshi yatambamiye uyu mwanzuro w’abunzi b’umurenge wa Gataraga asaba ko yarenganurwa.
Ati, “ Umugabo wanjye dusangiye umutungo ariko ibyo yakoze byose ntiyigeze abimenyesha cyangwa ngo mbigiremo uruhare. Ndifuza ko icya ngombwa cy’ubutaka cyahawe Habanabashaka James nagisubizwa noneho tugashaka aho twakura ubwishyu aho kugira ngo bangurishirize umutungo wanjye muri Cyamunara.”
Nshimiyimana Ignace nawe yihutiye kuregera inteko y’abunzi bo mu kagari ka Gisesero Mushimiyimana Jean Baptiste atuyemo kuko nawe yari afite amasezerano yakorewe na Gitifu bityo, imaze kumva ikibazo no kugera kukiburanwa, inteko y’abunzi ba Gisesero yategetse, mu mwanzuro Rwandatribune.com, ifitiye Kopi ko yakwishyura Nshimiyimana Ignace ibihumbi 720 nkuko ayo masezerano abigaragaza.
Avugana na Rwandatribune.com, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeaninne yemeje aya makuru ariyo ariko ko Gitifu agomba kubihanirwa mu rwego rw’akazi ndetse haba hari n’amategeko yishwe, nabyo akabihanirwa n’inzego zibishinzwe.
Ati, “ Kuguza , ntawe utaguza undi amafaranga ariko bidashingiye ku nyungu z’umurengera kuko bikurura amakimbirane, abantu bakangana ndetse bikanabakenesha. Ahubwo dufatanye kurwana urwo rugamba rw’urunguze [Banque Lambert] kuko irimo ubujura. Urumva ko harimo n’amakosa ku mpande zombi aho umugabo atega isambu y’umuryango n’umugore atabizi cyangwa se umuyobozi nka Gitifu ukoresha abaturage bene ibyo byaha bya Banki Lamberi. Uko byabaye rero ni ngombwa ko uwafashe umwenda awishyura.”
Yakomeje agira ati “ Iyo umuyobozi akoze amakosa rimwe, kabiri cyangwa se gatatu, agomba kubihanirwa ku rwego rw’umurimo. Nk’uwo Gitifu rero ni umuyobozi mubi ariko twatangiye kumukurikirana kuko umuyobozi ugomba kureberera umuturage ,siwe wakamusahuye ibye. Ibiturakomeza kubikurikirana mu rwego rw’umurimo ndetse n’izindi nzego zikazakora ibizireba mu rwego rw’andi mategeko yishe.”
Mu gusoza Nuwumuremyi Jeaninne, yasabye n’abaturage kwirinda indonke z’umurengera kuko atari nziza.
Ati, “ Gushaka indonke utavunitse, mu by’ukuri nizo ngaruka tubona. Gushaka inyungu nibyo, ariko zigashakwa mu buryo bwiza, buzwi kandi bwizewe kuko umuturage ntabwo ari Banki uca inyungu runaka kuko abaguza amafaranga hagamijwe inyungu barazwi, hari ibimina, amabanki, Sacco n’ibindi bigo by’imari byegerejwe abaturage ariko iyo umuntu yiherera mu gikari na mugenzi we bagahana amafaranga mu buryo bw’urunguze ,iyo bashwanye nibwo bitangira kumenyekana gutya, gusa Gitifu we arabihanirwa ariko n’abaturage nibadufashe kandi batworohereze gukomeza kubungabunga ibyo bagezeho ndetse no kubafasha gukomeza gutera imbere.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru , hari andi makuru yageze kuri Rwandatribune.com avuga ko hari n’ibyangombwa bya burundu by’abaturage yagiye yihesha ku bw’ububasha yarafite mu kazi akikorera inyandiko mpimbano ko yaguze ubwo butaka afitiye ibya ngombwa , bityo akajya abyifashisha ashaka inguzanyo mu bimina, kurya imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza y’abaturage, kurangiza imanza ntatange amafaranga yahawe, kwakira indonke na Ruswa, kwigabiza amashyamba yA Leta n’ibindi nkuko bamwe mu bayobozi mu karere ka Musanze barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako Bagirishya Claver uwari Komanda wa Polisi Sitasiyo ya Busogo hari ibyo bagiyemo ariko bakomeza kumukingira ikibaba.
Setora Janvier.
Uyu mukozi Ubwegure bwe bwaranzwe ahubwo yirukanwe mu bakozi ba Leta kubera amakosa ye kdi amezi abiri arashize