Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na mugenzi we w’Akagari ka kabeza na ba Dasso babiri bireguye imbere y’urukiko ku bujurire bw’ifungwa n’ifungurwa ku byaha baregwamo bakaba barajuririye urukiko rwisumbuye rwa Musanze.
Ku isaha ya saa mbiri nibwo aba baregwa uko ari bane bageze imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhoza mu myambaro y’ibara ry’iroza aho bajuriraga ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze bireguraga ku ifungwa,Aho aba bose basabaga ko bafungurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bavuzeko kuba baburana bari hanze byateza umutekano mucye kuko uyu mukobwa Nyirangaruye nubu atarakira ibyamubayeho kuko kugeza ubu banamufashe yanyoye imiti ashaka kwiyahura akaba ari kwa muganga,
Kandi arebye ku bw’ibyo Sebashotsi na bagenzi be bamukoreye bakangiza nyababyeyi bityo bakaba barekuwe babangamira imibereho y’abakubiswe kuko kugeza ubu ubuzima bwa Nyirangaruye butameze neza nkuko ibisubizo by’abaganga byabigaragaje ko yagize ububabare bukabije buri ku kigero cya 80% bityo ubushinjacyaha bukaba ariho buhera busaba ko baburana afunzwe.
Ku ruhande rw’umwunganizi wa Sebashotsi avuga ko bakwemererwa kuburana bari hanze kubera ko ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya n’ibigaragara mu mashusho impapuro za muganga zigaragaza ko nubwo bagize ububabare ariko bwari ubwako kanya kuko byari iby’agateganyo cyane ko yasezerewe na muganga atangiye kumererwa neza kuvuga ko Nyirangaruye ari mubitaro ntampapuro za muganga bazanye zibigaragaza izo zikaba ari zimwe mu mpamvu batanze zigaragaza ko yakoroherezwa akaburana ari ahanze Kandi ko yatanze n’ingwate .
Urukiko rw’isumbuye rwa Musanze rumaze kumva ubwiregure bw’impande zombi rukaba rwafashe umwanzuro ko urubanza ku bujurire bwo ku ifungwa n’ifungurwa ruzasomwa ejo kuwa 10/06/2020 isaha ya sacyenda.
Uwimana Joselyne.