Mugitondo cyo kuri uyu wa 28/10/2020 kuri sitasiyo ya police ya Muhoza hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga,urumogi nibindi bifite agaciro gahwanye na miliyoni esheshatu,haburirwa ababyeyi bashora abana mukubyikorera kuko ibyo bafashe hafi yabyose babifatanaga abana batumwe nababahemba.
Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’abayobizi batandukanye bo munzego zibanze ndetse nizumutekano,hifashishwa urubyiruko mu kubimena ndetse no kubitwika mu rwego rwo kubakangurira kureka ibi biyobyabwenge,umuyobozi w’akarere ka Musanze ahabahera ubutumwa
Bamwe mubo twaganiriye bafungiye iki cyaha bavuga ko ari akazi baba bahawe n’ababicuruza bakabaha amafaranga bakabatwaza ariko akenshi ko bataba bazi ibyo bikoreye ahubwo icyo baba bagambiriye ni ukwibonera amafaranga.
Nshimiyimana Jean Baptist akomoka mu karere ka Burera avugako yafashwe yikoreye ibiyobyabwenge bamutumye yikorera aziko harimo amasaka yagize ati”gewe nagize ikibazo umwana wanjye wasanga arwaye kanseri ariko mbura amafaranga yo kugura mituweli ngeze munzira rero mpura n’umugore ampa ikiraka ambwira ko njya kumutwaza amasaka arampa ibihimbi bibiri ,kuko narinyakeneye rero kuko narinsize umwana mubitaro bahisemo nihuta ariko ayo masaka harimo kanyanga mfa kwikorera ntarebye,ngeze kubayobozi baradufata uwo narintwaje we abaha amafaranga baramureka batwara njyewe,gusa ndasaba imbabazi ko ntazongera nindamuka ndangije igihano cyanjye”
Ntabushora Jean Claude Ni umusore w’imyaka 19 akomoka muri Burera avugako nawe bamwikoreje kanyanga bari bumwishyure amafaranga ibihimbi bitatu yagize ati”njyewe nari umunyeshuri aho amashuri ahagarikiye umuntu arambwira ngo ninge kumuzanira inzoga kubera ikibazo cy’ubukene rero sinari kwanaga ayo mafaranga nahise jya kuyimurangurira mpita mfatwa,ndasaba imbabazi kuko ari ubwambere narimbikoze”
Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyarugu CP Rugigana Alex avuga ko bakangurira abantu bose kureka gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kuko uzabikora wese azajya afatwa agahanwa byumwihariko asaba urubyiruko kureka gukoreshwa n’ababicuruza yagize ati”Hari abantu basigaye bakoresha abana mugutunda ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ugasanga barazikoreza abana urubyiruko muri rusange ndagirango mbibutse hariho itegeko ribahana Kandi ko nabo twabahagurukiye ko bazafatwa bagafungwa.bakwiriye kumva uburemere bwo gushora umwana mubiyobyabwenge babatesha amashuri ndetse ko binabicira ubuzima muri rusange”
Umuyobizi w’akarere ka Musanze Nuwumuremye Janine nawe yaburiye abasigaye bashora abana mu mirimo yo kubikoreza ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga yagize ati”twamaganye ababyeyi basigaye bakoresha abana mukubikoreza za kanyanga ni ubugome bukomeye kuko barica abana b’igihugu barica ejo hazaza habo Kandi kurubu hagiyeho ibihano bireba abantu bakora nk’ibyo byaha kuko muri iyi minsi ya covid_19 hafashwe urubyiruko rwinshi Kandi bafatiwe kwikorera ibiyobyabwenge abenshi.turasaba ababyeyi rero kutiyambura inshingano zabo cyango kureka abana babo kujyanwa gukoreshwa imirimo mibi nkiyo”
Ibi byangijwe birimo kanyanga,urumogi,inzoga zinkorano,amata y’ifu yarangije igihe amaji nayo yarangije igihe n’ibindi byinshi byarangije igihe bigenda bicururizwa ahantu hatandukanye.
Uwimana Joselyne.