Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Nsabimana Aimable uregwa gufungirana umuturage muri butu bikaza no kumuviramo impanuka yatumye ajya muri koma,urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro inzitizi bari batanze zatuma bataburanira mu rukiko Rwisumbuye ahubwo bagasaba ko baburanira mu rw’ibanze rwa muhoza.
Ni isomwa ry’urubanza ryari ryitabiriwe n’abantu benshi kuko icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye aho ryatangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota 50 batangira bagaragaza icyo ubushinjacyaha burega uyu wari umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Busogo aho aregwa ibyaha bibiri birimo icyambere ni ukubabaza umubiri bidaturutse kubushake no gufunga umuntu bidakurikije amategeko.
Ibi byaha byose ubushinjacyaha bukaba bwarabiregeye ahantu hatandukanye ariko bukifuza ko byahurizwa hamwe mu rukiko Rwisumbuye rwa Musanze kimwe cyarashyizwe mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuko gihanishwa imyaka iri munsi y’itanu naho ikindi bakizana mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.
Urukiko rumaze kugaragaza ibyo ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko uyu munyamabanga aburanishirizwa mu rukiko Rwisumbuye rwa Musanze,rwagaragaje kandi ibyo abiregura bavuga ndetse banagaraza inzitizi batanze zo kuba ingingo ya 285 ivuga ko umukozi wa leta wese iyo afungiye ahantu hayuranije n’amategeko ahanishwa igihano cyo gufungwa iminsi ingana niyo yafunzwe uwo muntu.
Urukiko rwasanzemo iyo ngingo itamureba kuko nta kasho cyangwa gereza yigeze amafungiranamo nkuko itegeko ribivuga ahubwo ruvuga ko arebwa n’ingingo 151 kuko yo ivuga ko umuntu wese ukoresha ikiboko, gutwara umuntu wese ahatemewe witwaje icyo uricyo bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi,Kandi icyo cyaha kikaba kiburanishirizwa murukiko Rwisumbuye bityo rero ko icyo ntashingiro gifite .
Naho icyo kuvuga ko ubushinjacyaha bwatanze ikirego nta bubasha bubifite aho bavuze ko itegeko rivuga ko iwakorewe icyaha ariwe ugomba kwitangira ikirego Kandi ko ahari akaba ntacyo yatanze urukiko rwasanze ingingo 142 y’itegeko nshinga rivuga ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gutanga ikirego ku byaha byose byakozwe mu gihugu,bityo rero ntakosa ryakozwe hatagwa iki kiregeo.
Urukiko rwanzuye ko Nsabimana Aimable agomba kuburanishwa mu rukiko Rwisumbuye rwa Musanze runategeka kandi ko urubanza ruri mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruzanwa rugashyirwa hamwe n’uru kuko ari urw’umuntu umwe.
Urukiko kandi rwatagetse ko akomeza kuburana atunzwe kuko ibyaha akurikiranye byatuma atoroka,Urukiko rwatagetseko azagaruka kuburana ku itariki ya 15/10/2020 isa 14h00
Uwimana Joselyne