Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Nsabimana Aimable uregwa gufungirana umuturage muri butu bikaza no kumuviramo impanuka yatumye ajya muri koma,urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro inzitizi bari batanze zatuma bataburanira mu rukiko rwisumbuye ahubwo bagasaba ko baburanira mu rw’ibanze rwa Muhoza.
Ni isomwa ry’urubanza ryari ryitabiriwe n’abantu benshi kuko icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye aho ryatangiye ku isaha ya 15h50 batangira bagaragaza icyo ubushinjacyaha burega uyu wari umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Busogo aho aregwa ibyaha bibiri; icyambere ni ukubabaza umubiri bidaturutse ku bushake no gufunga umuntu bidakurikije amategeko.
Ibi byaha byose ubushinjacyaha bukaba bwarabiregeye ahantu hatandukanye ariko bukifuza ko byahurizwa hamwe mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze. Kimwe cyari cyarashyizwe mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuko gihanishwa imyaka iri munsi y’itanu naho ikindi bakizana mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze
Urukiko rumaze kugaragaza ibyo ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko uyu munyamabanga aburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, rwagaragaje ibyo abiregura bavuga ndetse banagaragaza inzitizi batanze. Muri ibyo kuba ingingo ya 285 ivuga ko umukozi wa leta wese iyo afungiye ahantu hayuranije n’amategeko ahanishwa igihano cyo gufungwa iminsi ingana n’iyo yafunze uwo muntu. urukiko rwasanzemo iyo ngingo itamureba kuko nta kasho cyangwa gereza yigeze amafungiramo nkuko itegeko ribivuga, ahubwo ruvuga ko arebwa n’ingingo 151 kuko yo ivuga ko umuntu wese ukoresha ikiboko, gutwara umuntu wese ahatemewe witwaje icyo uri cyo bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, kandi icyo cyaha kikaba kiburanishirizwa mu rukiko rwisumbuye bityo rero ko icyo nta shingiro gifite
Naho icyo kuvuga ko ubushinjacyaha bwatanze ikirego nta bubasha bubifitiye, aho bavuze ko itegeko rivuga ko “uwakorewe icyaha ariwe ugomba kwitangira ikirego kandi ko ahari akaba ntacyo yatanze, urukiko rwasanze ingingo 142 y’itegeko nshinga rivuga ko ubushinjacyaha bufite ububasha bwo gutanga ikirego ku byaha byose byakozwe mu gihugu, bityo rero ntakosa ryakozwe hatagwa iki kirego.”
Urukiko rwanzuye ko Nsabimana Aimable agomba kuburanishwa mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze. Urukiko rwategetse kandi ko urubanza ruri mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza ruzanwa rugashyirwa hamwe n’uru kuko ari urw’umuntu umwe.
Ubushinjacyaha kandi rwatagetse ko akomeza kuburana afunzwe kuko ibyaha akurikiranweho byatuma atoroka.
Urukiko rwatagetseko azagaruka kuburana ku itariki ya 15/10/2020 i saa 14h00
Uwimana Joselyne