Twasuye Sonrise School ishuri rifite uburezi bufite ireme tuganira n’Umuyobozi mukuru waryo Isaac Byamukama atubwira byinshi ku mavu n’amavuko y’iri shuri ndetse n’icyo riteganyiriza ababyeyi bafite abana bashaka kwiga muri iri shuri.
Mu kiganiro kirambuye Rwandatribune yagiranye n’Umuyobozi mukuru w’ishuri Bwana Byamukama Isaac yavuze ko ishuri ryashinzwe mu mwaka wa 2004 rikaba ryaratangiranye icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye,nyuma ahagana mu mwaka wa 2008 Sonrise School yaje kwibaruka ishuri ryi’incuke.
Muri iki gihe iri shuri rikaba rifite ,amashuri y’incuke,amashuri abanza ya Pirimeri,icyiciro rusange Tronc Commun ndetse n’ayisumbuye kuva mu mwaka wa kane kugeza mu mwaka wa 6,aho bafite amashami ya siyanse arimo:
Physics, Chemistry & Mathematics (P.C.M), Physics, Chemistry & Biology (P.C.B), Mathematics, Physics & Computer (M.P.C), Mathematics, Physics & Geography (M.P.G), Mathematics, Chemistry & Biology (M.C.B), Mathematics, Chemistry & Biology (M.C.B), Mathematics, Computer & Economics (M.C.E), n’ayandi menshi,.
Iki kigo kandi gifite amacumbi ku bahungu n’abakobwa ndetse n’ibyumba nkarishya mwuga usangamo za Laboratwari zigezweho ndetse n’ibyumba byitorezwaho ikoranabuhanga rya mudasobwa .
Mu butumwa yasoje atangwa Bwana Byamukama Isaac yavuze ko Ubuyobozi bw’iki kigo bwatangiye kwandika abanyeshuri bifuza kwiga mu mwaka w’amashuri 2024-2025, mu mashami ari mu byiciro byose twavuze haruguru uhereye mu mashuri y’inshuke.
Ikigo cya Sonrise School cyibarutswe n’itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Shyira rikaba riherereye mu kagari ka Buruba,Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze ku muhanda werekeza k’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Cyanika.
Rafiki Kabenga Felicien