Mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda mu nsengero 72 zo mu Ntara y’Amajyaruguru, muri izo nsengero Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri niyo yonyine basanze itubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Kiliziya Katederali ya ya Ruhengeri yahagarikiwe Misa kugeza igihe kitazwi kubera kurenga ku mabwiriza ya covid_19 ni nyuma yuko bakorewe ingenzura mu nsengero zitanduianye zo muri Musanze kuru iki cyumweru gisize baje basanga kuri iyi Katederale barenze ku mabwiriza abenshi batambaye udupfukamunwa, hagahanwa n’Abapadiri babiri bari bayoboye Misa.
Iri genzura ryabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira,ryabereye mu turere twose twegereye Umujyi wa Musanze harimo Gakenke, Gicumbi na Burera.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com ,Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yemeza aya makuru avuga ko iki gihano bagihawe kubwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, iki gihano kikazakurwaho bitewe n’uko bazacyitwaramo harimo no kubahiriza ibyo basabwa.
Yagize ati ” Gufungwa kwaho byatewe n’amakosa bakoze barenza umubare w’abari baje mu Misa, batubahirije intera n’ibindi, mu bihano bigenwa harimo guhagarika ibikorwa byahaberaga, ubu hagiye gusuzumwa impamvu byakozwe, bakanerekana icyo bagiye gukora ngo batazongera kugwa muri iri kosa, kuko Covid-19 irahari, dushinzwe kubarinda aho bagiye harimo no mu nsengero, kuba bari bafunguriwe hari ibyo bari bujuje, no gufungirwa ni uko hari ibyo batubahirije bagomba gukosora”
Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero 72 mu Ntara y’Amajyaruguru, muri izo nsengero Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri niyo yonyine basanze itubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho abari baje mu misa bari bicaye batubahirije intera, harimo abatambaye agapfukamunwa.Uwimana Joselyn