Uwari umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhoza aho yongeye gusaba urukiko ko yarekurwa akaburana ari hanze kubyaha aregwaho birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye nyuma y’uko hari hashize igihe uru rubanza rusubitswe.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya 10h:50 aho yaje yambaye impuzankano y’abagororwo arikumwe n’umunyamategeko aho agarutse kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo akaba avuga ko mugihe urukiko rutaramuburanisha mu mizi yafashwa kuba ari hanze kuko abona ko ntabimenyetso yasibanganya kubera ko byose byatanzwe
Yagize ati “ndifuza ko mwamfasha ngakurikiranwa ndi hanze kuko ibimenyetso byose byaratanzwe ikindi natanga n’abishingizi nk’uko itegeko ribigena bo kumpagararira mu gihe cyose natoroka bakazaryozwa ibyajye Kandi no gutanga indishyi nazo bazitanga kuko ari abakozi ba Leta undi akaba rwiyemezamirimo bityo rero abo mbatanze sinatoroka najya nitaba uko urukiko runkeneye Kandi igihe cyose bashaka bambona”
Perezida w’urukiko yamubajije niba aramutse afunguwe by’agateganyo yajya kubana n’umugore we avuga ko yakwikodeshereza aho ariho hose urukiko rwamutegeka igihe cyose ikirego cyabo cyaba kitararangira bityo bakaba babaza n’umugore niba Koko yemera ko yarekurwa by’agateganyo .
Umushinjacyaha yavuzeko batemera ko yafungurwa kuko batamwizeye ngo ashobora kongera gukora ibyo yakoze.
Yagize ati “Dufite impungenge ko yakongera guhohotera uwo bashakanye akaba yanamwica bityo rero aramutse afunguwe ntacyo urubanza rwaba rumaze kuko kuvuga ngo yajya kwikodeshereza ntiyabura aho bahurira.”
Ku kijyanye n’abo yatanzeho ingwate avuga ko ari inyangamugayo ngo ntaho byanditse kuko icyemezo cy’ubunya gamugayo gitangwa n’inzego zibanze Kandi ibyo byemezo ntabyo bagaragaje.
Ndabereye yongeyeho ko amezi arenga ane amaze muri gereza ko yakosotse.Avuga ko ntakibi yakongera gukorera umugorewe kuko yamusabye imbabazi Kandi ko yamubabariye nk’uko yabigaragaje abyandikira urukiko ku itariki 09/09/2019 ikindi ni uko avuga ko kuva yafungwa asurwa n’umugore we akanamugemurira. Ndabereye yongeyeho ko atakwica umuntu umutungiye abana akanabamenya mu gihe cyose amaze adahari.
Urubanza rukaba rwosejwe rukazasomwa kuri 14/01/2020 ku isaha ya samunani.
Ndabereye Augustin aka yarakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku wa 30 kanama 2019 ahita atabwa muri yombi agezwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 10/09/2019 asabirwa gufungwa iminsi 30 yagateganyo.
Uwimana Joselyne