Nyirangaruye Clarisse wo mu murenge wa Cyuve uherutse kugaragara mu mashusho akubitwa n’abayobozi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ndetse n’akagari ka Kabeza bafatanije na dasso yafashwe anywa imiti irengeje urugero,ababyeyi be bakeka ko yari agamije kwiyambura ubuzima.
Ibi ngo yabitewe n’agahinda ko kuba yarangiritse muri nyababyeyi ubwo yakubitwaga n’abo bayobozi, bityo akiyumvisha ko atazabyara.
Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo kuwa 07/06 nibwo ababyeyi be bamusanze mu cyumba araramo yamaze kunywa imiti ashaka kwiyahura ariko bagasanaga atarapfa, bahita bamutwara kwa muganga ari indembe.
Karemera Aloise ni umubyeyi wa Nyirangaruye. avuga ko umwana we kuva yava kwa muganga ko atongeye kwishima yahoranaga agahinda bityo bakaba bakeka ko ariyo mpamvu yashakaga kwiha imiti yamwica
Yagize ati ” Twamusanze mu cyumba amaze kunywa imiti duhita tumutwara kwa muganga atabasha kuvuga,yari yarembye ariko ntituzi ubwoko bw’imiti yihaye dutegereje ibisubizo biva kwa muganga tukamenya ibyo yari yanyoye,twaketse ko yageragezaga kwiyahura gusa kwiyakira byaramunaniye kuko yumva abana bangana ndetse n’abaturanyi birirwa bamubwira ko atazabyara bityo bikamutera agahinda nkeka ko aribyo birikutera ibyo byose”
Umuganga wamukurikiraniye hafi wo kubitaro bikuru bya Ruhengeli mu minsi ishize ubwo yakubitwaga avuga ko uyu mwana yangiritse cyane kuko yabaye kukigero cya 80%.
Aganira na rwandatribune.com yagize ati” Ni Koko yarababaye cyane ariko ntaho bihuriye n’umura kugeza ubu ntabwo twakwanzura ko atazabyara bityo rero akeneye abantu bamuba hafi bakamuganiriza bakamuhumuriza akareka kwiheba.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tutarabasha kubona muganga mukuru w’ibitaro ngo atubwire kukijyanye n’imiti yaba yakoresheashaka kwiyahura nk’uko bikekwa n’abo babana.Nta makuru y’uko ubuzima bwe buhagaze ubu kandi aramenyekana. Nyirangaruye Clarisse ubu arwariye mu cymba cy’indembe mu bitaro bikuru bya Ruhengeli.
UWIMANA Joseline