kuri uyu wa 18 Kanama 2020 Koperative y’abatwara abagenzi muri tagisi RFTC yabujije abashoferi hafi ya bose bakorana na yo muri gare ya Musanze berekeza mu bice bitandukanye gutwara abagenzi kubera ko batarishyura umusoro baha ikigo cyitwa Jali Holdings gishamikiye kuri RFTC.
Aba bashoferi bavuga ko ubusanzwe basabwa gutanga amafaranga ibihumbi 150 ku kwezi ,bagatanga n’ibihumbi 3000 buri munsi nk’umusoro wa Gare bakoreramo.Yose hamwe ku kwezi batanga ibihumbi 240.
Kubera ibihe bya Covid19 byahungabanyije imikorere y’ingendo aho abagenda basabwa kuba bafite impamvu yihutirwa kandi na bwo imodoka igatwara bake ku bo yatwaraga,RFTC yagabanyije ayo mafaranga abashoferi basabwa kwishyura ibihumbi 100 ku kwezi n’ibihumbi 3000 ku munsi.
Abemerewe gukora uyu munsi ni bake mu bashoferi babashije kwishyura aya mafaranga.
Abangiwe gukora bavuga ko imisoro barimo gusabwa ari myinshi batayibona bitewe n’ibihe bya covid19.
Bamwe mubashoferi twaganiriye bari bicaye muri gare bavuga ko babajwe no kuba babujijwe gutwara abagenzi.
Bahati Claude yagize ati: “Ikibazo twahuye nacyo ni uko twazindutse mu gitondo tuje mu kazi tuhageze batubwira ko tutemerewe gukora ngo ntamisoro twatanze, mu by’ukuri amafaranga twakwa ni menshi
kuko ayo twabonaga mbere ubu ntituyabona kubera Covid19 yatumye abagenzi bagabanuka.twatwaraga abagenzi 18 ubu turigutwara 8 kandi nab o kubabona biragoye.Kutwishyuza nk’ayo twishyuraga mbere ni ukutunaniza nab o barabizi ko tutayakorera.”
Ndayambaje Issa nawe ni umwe mubashoferi bakorera mu mujyi wa musanze .
Nawe ati: “muri iki gihe ntabwo amafaranga batwaka twapfa kuyabona kuko ni menshi cyane. Nk’ubu mbere byibuze umushoferi yacyuraga ibihumbi 18 ariko ubu uwakoze neza byibuze abona bitandatu ayo
mafaranga wakuramo bitatu bya gare, ayo kurya n’ibindi urumva twayakurahe Koko! Muby’ukuri ko ikibazo cyo kizwi Kandi ko imikorere yacu igaragara,Kandi ko ntabagenzi bakibona hagenda abafite ikibazo
gikomeye,basi batubabarira bakagabanya bakatworohereza bakaduca make ,kuko no kubona ayo kurya biragoye.”
Kubera ihagarikwa ry’amatagisi yo mu bwoko bwa Hiyasi,abagenzi benshi bari babuze imodoka zibatwara.RFTC yakoresheje imodoka zayo zo mu bwoko bwa Kwasiteri(coaster), iherutse kugura izigera kuri zirindwi.
Twashatse kuvugana n’umuyobozi wa koperative itwara abagenzi RFTC arinayo ibishyuza aya mafranga ntitwabasha kumubona,tunamuhamagaye kuri telefoni igendanwa na bwo ntiyitaba.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu Rucyahana Mpuhwe Andre avuga ko icyo kibazo bakimenye Kandi ko bagiye kugikemura mu rwego rwo gufasha abagenzi kutabura imodoka zibatwara mu ngendo za bo z’uyu munsi.
Yagize ati: “Twabyumvise mu gitondo duhita tujya kurebe ikibazo gihari kuko nta modoka yari yemerewe gusohoka muri izi za RFTC Kandi hari abagenzi baba bakeneye kugenda bityo tukaba twashakiye abagenzi uko bagenda Kandi abashoferi tugiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.”
Rucyahanampuhwe avuga ko aba bashoferi bagabanyirijwe umusoro bitewe n’ibihe bidasanzwe bya Covid19 byahungabanyije ubukungu muri rusange.
Avuga ko mbere ya Covid19 batangaga umusoro w’ibihumbi 150 none ubu bakaba basabwa ibihumbi 100.
Ubusanzwe iyi koperative ya RFTC igira abanyamuryango 77 gusa hakaba hariho n’abandi babafatanyabikorwa basanzwe ariko abo bose bakaba baba basabwa gutanga aya mafaranga.
UWIMANA Joseline