RIB yataye muri yombi Gitifu w’umurenge wa Busogo kubwo gukekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage,mu gihe Akarere ka Musanze kahise ko kamuhagarika by’agateganyo.
Babinyujije k’urukuta rwa twitter Urwego rw’ubugenzacyaha RIB bumaze guta muri yombi Bwana Nsengimana Aimable wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo,aho akekwaho gukubita no gukomeretsa ndetse no gufungira umuturage ahantu hatemewe.
Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, atunzwe agatoki n’abaturage bavuga ko yafashe umuzamu wo ku ruganda rwenga inzoga akamushyira mu gice cy’inyuma cy’imodoka ye, kikaza kwifungura bari mu muhanda, agakora impanuka yatumye ata ubwenge.
Ubwo abayobozi bashakaga kwinjira mu ruganda rwega inzoga Mbonyimana Fidèle w’imyaka 47 akoraho akazi k’uburinzi (bazwi nk’abasekirite), rukorera mu Byangabo, ngo bagenzure uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.
Ababibonye babwiye Rwandatribune.com ko abayobozi bageze ku ruganda, habayemo ukutumvikana mu kwinjiramo, biteza imvururu bahamagara Gitifu w’Umurenge, ahageze afata uwo musekirite amushyira mu gice cy’inyuma mu modoka kizwi nka butu (boot).
Ngo byitwaga ko amujyanye kuri polisi, ariko bageze mu nzira butu irifungura avamo yikubita muri kaburimbo, bamujyana kwa muganga amerewe nabi. Amakuru avuga ko yari imodoka ifite ibyumba bibiri n’uruhekero inyuma, ariko rutwikiriye ku buryo gushyiramo umuntu ari ukumusesekamo.
Umwe yagize ati ati “Umusekirite yabanje kwanga ko binjira [mu ruganda], ababwira ko na we yasaba uburenganzira, barashyamirana bashaka kwinjiramo ndetse hazamo gushaka kurwana.”
“Mu kanya gato Gitifu w’Umurenge yahise ahagera n’imodoka ye, bahita bamufata tubona bamushyize muri butu y’imodoka ye ngo bajye kumufunga, bageze mu nzira butu iritungura ahubukamo agwa muri kaburimbo, bamujyanye kwa muganga ameze nk’uwapfuye.”
Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, yemeje ko uyu mugabo bamwakiriye ameze nabi kuko yari yataye ubwenge, yongera kugarura ubwenge nyuma y’amasaha atandatu.
Yagize ati “Umunsi wa mbere akigera mu bitaro yari yataye ubwenge ameze nabi, ariko nyuma y’amasaha atandatu yari yagaruye ubwenge, aracyari mu bitaro avurwa, ubu afite udukomere duke kandi turimo gukira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, ushyirwa mu majwi kugira uruhare muri iyi mpanuka, we avuga ko uyu musekirite yari yicaye mu modoka ahasanzwe aho kuba muri butu, ahubwo urugi rukifungura akagwa, agahakana ko atari yamushyize aho batwara imizigo nk’uko bivugwa.
Yagize ati “Ni impanuka yabaye umuntu yari mu modoka yanjye urugi rurifungura arahubuka agwa hasi, duhita tumujyana kwa muganga. Iyi mpanuka yari ifitanye isano n’uko yabanje gushwana na Dasso wari kumwe n’abagenzuraga amabwiriza yo kwirinda Covi-19, umusekirite we yaje nyuma bashaka kurwana banatukana.”
“Dasso aradutabaza turaza turamufata tumushyira mu modoka, kuko twabyiganaga twari batanu, urugi ruza kwifungura avamo aragwa, ariko ntiyari muri butu nk’uko babivuga.”
Amakuru avuga ko nyuma y’uko iyi mpanuka iba, habayeho ubwumvikane hagati ya Gitifu n’uwagize impanuka n’umuryango we, akemera kumuvuza.
Gitifu Nsengimana Aimable amaze kwirukanwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze
Mu mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune.com Madame Nuwumuremyi Jeanine yagize ati:Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Nsengimana Aimable amaze guhagarikwa by’agateganyo ku kazi kubera amakosa y’imyitwarire mibi yagaragaje.
Hasize iminsi mu Karere ka Musanze hatabwa muri yombi Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bashinjwa gukubita abaturage ndetse no kubafungira ahatemewe.
Uwimana Joselyne