Manzi Jean Pierre Umuhuza bikorwa w’Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ,ahaganye bikomeye n’Abakora irondo ry’umwuga, bamushinja uburinganya no kuamara igihe kirerekire atabahemba amishahara yabo .
Ni amakimbirane akomoka ku bwumvikana bucye hagati y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza na Kampani izwi nka “Mudacyahwa Ltd”, yatsindiye isoko ryo gukusanya amafaranga y’umusanzu w’irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza yifashishije ikoranabuhanga.
Iyi Kampani, ivuga ko ikibazo cy’imishara y’Abanyerondo imaze igihe itishyurwa , cyatewe b na Gitifu Manzi Jean Pierre , ngo kuko yashizeho amananiza agamije kunyereza ayo mafaranga. .
Kampani Mudacyahwa Ltd , ikomeza ivuga ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukusanya amafaranga y’umusanzu w’irondo, ryatumye Gitifu Manzi Jean Pierre akora uburinganya ku makonte agomba gucishwaho ayo mafaranga ndetse ko inama njyanama iheruka ku muhata ibibazo ku birebana n’ayo makonte adasobanutse adasobanutse ariko ntiyatanga ubusobanuro .
Uyu gitifu kandi, arashinjwa gukangurira Abayobozi b’imidugudu, kutitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukusanya amafaranga y’umusanzu w’irondo ry’umwuga , ngo kuko bizatuma nta faranga bongera gukoraho.
Abayobozi ba kampanyi Mudacyahwa Ltd “Muhoza Irondo ry’umwunga” ,babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe bagaragariza Abaturage ,ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya amafaranga y’irondo , ngo kuko igihe cyose ubwo buryo buzakoreshwa, nta birarane by’umushara w’Abakora irondo bizongera kugaragara mu murenge wa Muhoza.
Ati: “ Ukwezi kwa mbere twakoze, hakusanyijwe amafaranga yahise ahemba abanyerondo ibirarane by’amezi abiri yose, n’ubu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza Manzi Jean Pierre ,abishatse byakora kandi neza. Kuko niwe udurumbanya aba agenti ngo ntibakanyuze umusanzu mu buryo bwikoranabuhanga. Abantu bose baramutse bishyuye muri ubu buryo bwashyizweho ntakibazo nakimwe cyavuka.
K’urundi ruhande, abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhoza, bagaragaje agahinda gakomeye ndetse banenga Ubuyobozi bw’uyu murenge, ngo kuko butabaha agaciro nk’Abantu bavunika nyamara ngo ukwezi kwarangira ,nti babone imishahara yabo kandi bazi neza ko harimo benshi batunze imiryango yabo.
Umwe muri aba bakozi utashetse gushyira amazina ye hanze aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Iyo turebye, tubona abadukoresha, bataduha agaciro ku murimo dukora kuko ukurikije uko tuvunika, ntabwo ukwezi kwagakwiye gushyira ngo nti duhembwe . Nimudukorere ubuvugizi turebe ko twahembwa rwose kuko turababaje bitagira akagero, iki kibazo kizwi kuva muri JOC, njyanama y’umurenge no ku karere ubanza cyaragezeyo”.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Manzi Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, yahakanye ibimuvugwaho avuga ko amakonti acishwaho amafaranga y’umusanzu w’Abakora irondo ry’umwuga azwi ndetse ko yemejwe n’inama Nyanama .
Ati “Ayo makuru yose siyo, amakonti acishwaho amafaranga arazwi kandi yemejwe n’inama njyanama.Nawe uzaze ubyigenzurire tuzaguha Raporo zirahari nushaka kuzisoma uzaze tuzikwereke. naho Uvuga ko hari andi makonti niremeye akwiye kuyagaragaza .”
Mudacyahwa Ltd ,yagiranye amasezerano n’umurenge wa Muhoza kuva 02/07/2022 aho iyi Kampani yishurwa 10% y’amafaranga y’irindo yose yabashije yifashishije ikoranabuhanga .
Gusa iyi Kampani, ivuga ko yakoresheje amafaranga menshi mu kubaka sisitemu y’iri koranabuhanga , ariko ngo bnti yizeye nko izayagaruza , kubera imikorere mibi y Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com